Umucuruzi witwa Dusengimana Evode yatawe muri yombi aracyekwaho kwica umunyerondo amuteye icyuma no gukomeretsa undi war’utabaye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Janja mu kagari ka Gakindo mu mudugudu wa Rurumbya mu gasantere k’ubucuruzi ka Kabira.
Mu masaha y’urukerera kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 kanama 2022 nibwo inkuru yabaye kimomo ko umucuruzi witwa Dusengimana Evode yishe ateye icyuma umunyerondo witwa Twagirayezu Slyvelien uzwi ku izina rya Mbarushi.
Abaturage baganiriye na IRIBA NEWS bavuze ko uyu mugabo na bagenzi be banywaga inzoga batangiye guteza umutekano muke uyu Twagirayezu wari uhagarariye irondo amusabye kugabanya kubangamira abacunga umutekano uyu mucuruzi ahita amutera icyuma mu mutima ahita apfa.
Uyu mucuruzi akimara kwivugana uyu mugabo abafatanyaga gucunga umutekano bashatse gukiza mugenzi wabo maze uyu mucuruzi asimbukira undi wari uri ku irondo ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Rurumbya witwa Niyitegeka Protais nawe amutera ibyuma gusa ntiyahita ashiramo umwuka kuko yahise ajyanwa ku kigonderabuzima cya Gatonde nabo bamwohereza ku bitaro bikuru bya Gatonde ubu ari kwitabwaho n’abaganga.
Uyu mucuruzi Dusengimana akimara gukora iri bara yahise atoroka gusa, ariko kubw’ubufatanye n’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano yahise atabwa muri yombi abaturage batanga amakuru yahise afatirwa aho yari yahungiye kwa nyirabukwe uzwi ku izina rya Manyobwa utuye mu mudugudu bihana imbibi wa Bukerera.
Umuturage witwa Tuyishimire Anaclet utuye muri aka kagari ka Gakindo yashimiye ubuyobozi bwahise bumuta muri yombi.
Ati’’Twumiwe iyi ni inkuru mbi iwacu gusa uwakoze icyaha agomba guhanwa turashima abayobozi kuba batadutereranye uwakoze icyaha agafatwa.’’
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nizeyimana Jean Marie Vianey mu kiganiro na IRIBA NEWS yemeje iby’aya makuru.
Yagize ati “Nibyo koko uwo munyerondo yapfuye atewe icyuma. Mu murenge wa Janja, ibintu nkibi ntibyari bihasanzwe, icyo dusaba abaturage ni uko bakwiye kujya babana mu mahoro kandi nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kwihanira kandi hajemo no kutumvikana bakwiye kwegera ubuyobozi kuko nicyo tubereyeho nk’ubuyobozi kuko iyo umuntu ageze aho yica undi ni igihombo kuko ni igihugu kiba gitakaje umuntu ndetse n’umuryango we ukahahombera.”
Ubwo twakoraga iyi nkuru guverineri abayobozi batandukanye barimo guverineri w’intara y’amajyaruguru, umuyobozi w’akarere ka Gakenke, abakuriye inzego z’umutekano bari bagiye kuganiriza abatuye mu karere ka Gakenke by’umwihariko mu murenge wa Janja mu kagari ka Gakindo.
Nyakwigendera Twagirayezu Siriviliyani asize umugore n’abana babiri.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano rigena ko uwishe umuntu ku bushake ahanishwa igifungo cya burundu.
Mukundente Yves
Iyi nkuru turacyayikurikirana