Image default
Sport

Rubavu: Didier Yves Tebil Drogba na Juan Pablo basuye amarerero y’umupira w’amaguru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 nzeri 2022 kuri sitade Umuganda abakinnyi bakanyujijeho mu guconga ruhago mu ruhando mpuzamahanga, aribo Umunya Côte D’Ivoire Didier Yves Tebil Drogba wakiniye ikipe yo mu Bwongereza ya Chelsea n’andi atundukanye hirya no hino ku isi,  n’umunya Algentine Juan Pablo wabaye umukinnyi wa Paris St Germain yo mu Bufaransa na Fc na Barcelone yo muri Espagne basuye amarerero yigisha umupira mu karere ka Rubavu.

Didier Drogba waje mu Rwanda nk’umwe mu bari batumiwe mu muhango wo kwita izina abana b’Ingagi, ubwo yasuraga amarerero y’umupira w’amaguru mu Karere ka Rubavu, yashimishijwe n’uko abana batangiye gutegurwa bakiri bato abasaba gukora cyane no gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura.

Yaravuze ati”Mukomereze aho ejo ni heza namwe ni mukora cyane muzaba ibirangirire gusa bisaba kudacika intege, ugaharanira gukora cyane kandi ukumva inama z’abatoza, nimukurikiza izi mpanuro nta kabuza muzagera kure.”

Juan Pablo nawe yunze mu rya mugenzi. Ati “Nanjye kuba umukinnyi ukomeye si uko ari njye warushaga abandi bose impano, nibyo kuba uyifite ni byiza gusa mujye muharanira gukora imyitozo myinshi kandi muhore mufite inyota yo kwiga ibishya nimubikurikiza ni mwe ba Pablo, kandi ni mwe ba Drogba b’ejo hazaza.”

Aba bana babarizwa muri aya marerero yo mu karere ka Rubavu bavuze ko bishimiye gusurwa n’ibyamamare kandi ko bifuza gutera ikirenge mu cyabo.

Manzi Eric umwe muri aba bana aganira na IRIBA NEWS yagize ati “Ndishimye cyane binyongereye ingufu zo gukora cyane kandi inama batugiriye nzazikurikiza, inzozi zanjye ni ukuzakina mu makipe akomeye yo ku mugabane w’iburayi.”

Aba bakinnyi bishimanye n’aba bana baganira ndetse bakina mu gihe cy’amasaha abiri, banabagaragarijeko bifuza ibikoresho birimo indi myenda ndetse n’inkweto byo kubafasha gukina maze babasezeranya ko bazabibaha.

Yanditswe na Mukundente Yves

 

Related posts

Amavubi 2021: Murumuna wa liza Kamikazi yasabye Sugira kumutera inda

Ndahiriwe Jean Bosco

Muhadjiri yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri AS Kigali

Emma-marie

Coronavirus icishije Rayon Sports Miliyoni ebyiri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar