Image default
Amakuru

ICRC n’abafatanyabikorwa bayo barebeye hamwe uko ikoranabuhanga ryakwihutisha ibikorwa by’ubutabazi

Abayobozi ba ICRC (International Committee of the Red Cross) mu Bihugu bitandukanye byo ku Isi bari i Kigali mu nama y’iminsi itatu (tariki 7-9 Gashyantare 2023) igamije kurebera hamwe icyakorwa ngo ikoranabuhanga ryimakazwe nka bumwe mu buryo bwo kwihutisha ibikorwa by’ubutabazi.

Abitabiriye iyi nama basangiye ubunararibonye bw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubutabazi muri buri gihugu, barebera hamwe n’icyakorwa mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu kazi kabo ka buri munsi.

Christoph Sutter, umuyobozi bwa ICRC mu Rwanda, u Burundi , Uganda

Christoph Sutter, umuyobozi bwa ICRC mu Rwanda, u Burundi na Uganda yagize ati “Ikoranabuhanga rizadufasha kurushaho guhanahana amakuru ku buryo bwihuse y’ahagiye kuba ibiza ku isi kugirango hafatwe ingamba z’icyakorwa kandi ahakenewe ubutabazi bwihutirwa buhagere ku gihe.”

“U Rwanda rushyize imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Iterambere ry’Ikoranabuhanga, Gordon Kalema,  yabwiye abitabiriye iyi nama ko hari intambwe imaze guterwa mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu ishoramari, mu buvuzi , ishoramari no mu zindi nzego zitandukanye. Ashima ICRC n’abafatanyabikorwa bayo bahisemo ko iyi nama ibera mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ushinzwe Iterambere ry’Ikoranabuhanga, Gordon Kalema

Yatanze urugero ku ihererekanya ry’amafaranga by’umwihariko mu gihe icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Mu gukaza ingamba zo kwirinda Coronavirus mu gihugu cyacu, hashyizweho gahunda yo kubuza abaturage guhererekanya amafarangacashless’ hashyirwa imbaraga mu kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Mobile Money”. Byagize uruhare rukomeye mu gukumira icyorezo hakoreshwa uburyo bwa ‘Mobole money’ kandi hashyizweho n’uburyo bwo gutanga amakuru ku cyorezo hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibi ibintu byatanze umusaruro ugaragara.”

Alexandre pinho, ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga muri Sosiyete ya Microsoft, yavuze ko intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga ishimishije.

Alexandre pinho, ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga muri Sosiyete ya Microsoft

Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihugu bicye byo muri Afurika byitabira gukoresha ikoranabuhanga cyane. Ibi byihutisha imitangire ya service kandi turabashyigikiye.”

Abaterankunga batandukanye b’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare ku Isi, bavuze ko bazajya bakorana na za guverinoma z’ibihugu ndetse n’abikorera mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga kugirango babone ibisubizo bikwiye by’ahakenewe ubutabazi n’icyakorwa mu gukumira Ibiza.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

How To Look Incredible In A Bikini This Summer

Emma-marie

ARCT-RUHUKA Gives COVID-19 Relief Support to the Most Affected Families

Emma-marie

Congo –Kinshasa: Abaturage basaga miliyoni 21 ntibafite ibyo kurya

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar