Itangazo ryavuye mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa kabiri tariki 15 Gashyantare 2023 riravuga ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zahagaze mu mupaka w’Ibihugu byombi zikarasa ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka(Border Post) by’u Rwanda mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Itangazo rya RDF rivuga ko uku kurasana kwabaye saa 4h30 z’igitondo Abasirikare ba FARDC babarirwa hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka bwo hagati y’ibihugu byombi(No man’s land) mu bakarasa ku biro by’u Rwanda.
RDF ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zahise zitabara zirasa kuri abo basirikare ba FARDC, basubira inyuma. Nyuma yaho saa kumi n’imwe n’iminota 54(05h54) igisirikare cya Congo cyagarutse muri ako gace gusibanganya ibimenyetso.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko nta nkomere zabayeho ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse ko umutekano wongeye kugaruka.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasabye impuguke Mpuzamahanga zigenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda, kuza gukora iperereza kuri icyo gikorwa cy’ubushotoranyi.
RDC yabihakanye
Hagati aho umuvugizi w’igisirikare cya DR Congo mu ntara ya Kivu y’epfo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uko kurasana ntakwabayeho.
Lieutenant Marc Elongo uvugira ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo yabwiye BBC ati: “Ayo makuru ntabwo ariyo, ibyo bintu ntabyabaye…nta kintu cyabaye.”
Biteganyijwe ko ba perezida uw’u Rwanda n’uwa Congo kuwa gatanu bazahurira i Addis Ababa hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere bakaganira, nk’uko ministiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo aheruka kubitangariza abanyamakuru.