Image default
Abantu

Bamwe mu rubyiruko nta makuru bafite ku matora yo muri Nyakanga 2024

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, bamwe mu rubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bavuga ko nta makuru bafite kuri ayo matora bakifuza ko uburyo bahabwamo amakuru bwahinduka.

Guhera tariki  14 kugeza 16 Nyakanga 2024, mu Rwanda hazaba amotora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Abanyarwanda bafite guhera ku myaka 18, badafite imiziro bakaba basabwa kuzitabira amatora.

Amazina twayahinduye nk’uko abaduhaye amakuru babidusabye

Iyo uganiriye na bamwe mu rubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bakubwira ko ayo matora nta makuru bayafiteho. Gisa Moise w’imyaka 18 y’amavuko , atuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge. Yabwiye IRIBA NEWS ko atazi niba azatora.

IRIBA NEWS: Watubwira icyo uzi ku gikorwa cy’amatora cyizaba mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka?

Gisa: Ntacyo mbiziho.

IRIBA NEWS: Ntabwo uziko  hazaba amatora ya Perezida wa Repuburika n’ay’Abadepite?

Gisa: Eeee ndumva narigeze kumva Papa avuga ko benda gutora Perezida, ariko sinzi itariki bizabera.

IRIBA NEWS: Wowe se ntuzatora?

Gisa: Njye ndi umunyeshuri ntibindeba birareba abantu bakuru.

Uretse Gisa, uvuga ko ari umunyeshuri bitamureba, hari n’urundi rubyiruko twaganiriye ruvuga ko nta makuru rufite ku matora.

Uwayezu Ange, yatubwiye ko afite imyaka 23, akaba atuye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro. Yagize ati: “Ayo matora nta makuru nyafiteho, buriya ba Mère nibo babizi.”

“Bahindure uburyo batangamo amakuru”

Ikifuzo cya benshi mu rubyiruko rwaganiriye na IRIBA NEWS, ni uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yahindura uburyo itanga amakuru y’amatora ngo kuko urubyiruko rwinshi rwumva ubutumwa iyo bunyuze mu bahanzi no mu bindi byamamare byo ku mbuga nkoranyambaga.

Kayiranga Sam w’imyaka 20, atuye mu Karere ka Gasabo. Yaratubwiye ati: “Amakuru y’amatora niba bayatanga mu makuru ya Radio Rwanda cyangwa mu makuru yo mu zindi Radio, urumva nabimenya gute ? bahindure uburyo batangamo amakuru ku matora pe. Nta rubyiruko rwumva amakuru ya Radio Rwanda, niba banahari ni nka babandi baba bafite ibyo bashinzwe, ariko abandi benshi bumva ubutumwa iyo butanzwe n’abahanzi cyangwa ibyamamare byo ku mbuga nkoranyambaga na za youtube.

“Bashonje bahishiwe”

Uretse uru rubyiruko rwatubwiye ko nta makuru rufite ku matora, hari n’abakuze bavuze ko bafite ikibazo cyo kureba niba banditse kuri lisite y’itora, abandi bavuga ko bananiwe kwiyimura kuri lisite y’itora bakoresheje ikoranabuhanga. (*169#).

Moise Bokasa, Ushinzwe itangazamakuru muri Komisiyo y’igihugu y’amatora, yabwiye IRIBA NEWS ko ikibazo cy’urubyiruko rutazi niba ruzitabira amatora bakivugutiye umuti.

Yagize ati: “Turabizi urubyiruko hari ibikorwa rutitabira, atari ukubera ko badafite amakuru, ahubwo kubera ko babifashe nk’aho bitabareba. Ubu rero turimo gukoresha inzira zose ngo tubahe amakuru bahumure. Imbuga nkoranyamabaga, abahanzi ibyo byose twabitekerejeho.”

Ku kijyanye n’ikoranabuhanga riri kugora abaturage, Bokasa yavuze ko icyo kibazo kizwi. Yavuze ati: “Nibyo, icyo kibazo twarakimenye, ariko systeme turi gukoresha irakiyubaka. Icyo nabwira abaturage n’uko abatekinisiye bari kubikoraho amanywa n’ijoro twizeye ko bitungana, kandi kugeza tariki 29 Kamena systeme izaba ifunguye.”

Itora rya Perezida n’Abadepite 53 batorerwa mu matora rusange ataziguye rizakorerwa umunsi umwe ku wa 14/07/2024 ku banyarwanda batorera mu mahanga no ku wa Mbere tariki ya 15/07/2024  ku banyarwanda baba imbere mu Gihugu. Ku wa Kabiri tariki ya 16/07/2024 hazakorwa amatora y’Abadepite batorwa mu itora riziguye.

Itora riziguye rizatangira saa yine za mu gitondo (10:00 am) iyo nibura kimwe cya kabiri cy’abagize inteko ku rwego rw’ifasi y’itora bahageze rigasozwa saa cyenda z’amanywa (03:00 pm).

Photo: Internet

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

Urupfu rw’umuhanga mu by’isanzure rwashavuje benshi

EDITORIAL

Ibyishimo bidasanzwe kwa Cristiano Ronaldo n’umugore we

EDITORIAL

Ethiopia: Umuhanzi wari ukunzwe cyane yishwe arashwe urufaya rw’amasasu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar