Image default
Utuntu n'utundi

Bamwe mu byamamare bahuye n’uruva gusenya kubera igitsina

Mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, hari abayobozi bakomeye hamwe n’abantu b’ibyamamare bagiye bashyirwa mu majwi ko baciye inyuma abo bashakanye, ibi bigatera impaka ndende mu itangazamakuru no mu buzima bwabo bwite dore ko bamwe muri bo byabaviriyemo gutandukana n’abo bashakanye.

  1. Bill Clinton

Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1993 kugeza mu 2001, mu 1998 yashinjwe kuba yaraciye inyuma umugore we Hillary Clinton, agasambana na Monica Lewinsky, wari umukorerabushake muri White House.

Ikinyamakuru “The Drudge Report” cyatangaje aya makuru mu 1998, bituma hategurwa iperereza rya kongere ryaje kuba icyiciro gikomeye mu mateka y’Amerika, iryo perereza ryaje kumusiga ashinjwa ibyaha byo guhishira ukuri, ariko nyuma yaje kuba umwere.

  1. John F. Kennedy

John F. Kennedy, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 1961 kugeza yishwe mu 1963, nawe yagiye avugwaho kuba yaraciye inyuma umugore we Jacqueline Kennedy. Ibyamamare byinshi byavuzweho kumugenderera, harimo na Marilyn Monroe, icyamamare mu myidagaduro, bivugwa ko Kennedy yahuzaga igitsina n’uyu munyamideri mu myaka ya 1960.

  1. François Hollande

François Hollande, wabaye Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2012 kugeza mu 2017, yashinjwe guca inyuma umugore we ValĂ©rie Trierweiler na Julie Gayet, akina amafilime. Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru “Closer” mu mwaka wa 2014, kikerekana amafoto y’aho Hollande yajyaga kugenderera Gayet nijoro mu ibanga. Iyi nkuru yatumye Trierweiler ajya mu bitaro kubera ihungabana, ndetse bituma batandukana burundu.

  1. Arnold Schwarzenegger

Arnold Schwarzenegger Is Here to Pump You Up (Emotionally) - The New York Times

Arnold Schwarzenegger, wahoze ari Guverineri wa California kuva mu 2003 kugeza mu 2011, ndetse akaba icyamamare mu gukina amafilime, byagaragaye ko yabyaranye n’umukozi wo mu rugo, aciye inyuma umugore we Maria Shriver. Aya makuru amaze kujya ku karubanda, Shriver yahise asaba gatanya mu mwaka wa 2011, nyuma y’uko bigaragaye ko Arnold yari yarahishe aya makuru igihe kirekire.

  1. Tiger Woods

Tiger Woods, umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Golf, yashinjwe guca inyuma umugore we Elin Nordegren, agasambana n’abagore batandukanye. Ibyo yakoraga mu ibanga rikomeye byagiye ku karubanda mu mwaka wa 2009. Ibi byakuruye umwuka mubi mu rugo rwabo, ndetse bigera aho Elin Nordegren asaba gatanya, batandukana ku mugaragaro mu mwaka wa 2010.

  1. Julius Caesar

Julius Caesar, umuyobozi wari ukomeye mu Butaliyani, ni umwe mu bayobozi bagiye bavugwaho kuba baraciye inyuma abagore babo.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwe kuva mu 49 kugeza mu 44 mbere y’ivuka rya Yesu (BC), Caesar yagiye avugwa mu rukundo na Cleopatra wa Misiri, nubwo yari yarashakanye na Calpurnia. Uyu mubano we na Cleopatra wavuzwe cyane muri icyo gihe, ukaba warasize amateka akomeye mu mateka ya Roma na Misiri.

Izi nkuru, nubwo zagiye zivugwa cyane mu itangazamakuru, zishingiye cyane ku bivugwa n’abatangabuhamya cyangwa ibinyamakuru, ndetse zimwe muri zo zasize icyasha mu buzima bw’ibi bihangange. Ibi bihangange tuvuze hejuru, byagiye bikoresha ubutunzi butagira ingano ngo aya mahano yo guca inyuma abo bashakanye atajya ku karubanda, ariko biba iby’ubusa.

Mu nkuru yacu itaha , tuzabagezaho n’urutonde rwa bamwe mu bagore b’ibyamamare batandukanye n’abagabo babo kubera kubaca inyuma.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Ibintu 10 byagufasha gutegura CV yawe neza

EDITORIAL

Mu myaka iri imbere hari ibihugu bishobora kuzamirwa n’inyanja burundu

EDITORIAL

Ingaruka z’urumuri rw’ibyuma bikoresha ikoranabunga

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar