Image default
Abantu

Gicumbi:Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba Leta kubatuza hamwe n’abandi Banyarwanda-Video

Bamwe mu bagore bo mu kiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka batuye mu Mudugudu wa Bukamba, mu Kagari ka Ngondore mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, bavuga ko kuba batuzwa mu midugudu yihariye kandi bahuje amateka bigira ingaruka ku myumvire n’iterambere ryabo. Bagasaba Leta kubatuza hamwe n’abandi Banyarwanda.

Mu Mudugudu wa Bukamba, ahatujwe imiryango y’abasigajwe inyuma n’amateka kuva 1998,  hari imiryango isaga 63, igizwe n’abantu barenga 200. Ukinjira muri uyu mudugudu, wakirwa n’abana, abakuru ndetse n’abato, abenshi bagira bati ‘Wamfunguriye’ umwanda n’indwara ziwukomokaho nk’amavunja ni bimwe mubyo uhita ubonesha ijisho.

Aba baturage bavuga ko babifashijwemo n’umushinga AIMPO, kuva mu myaka ibiri ishize hari byinshi bimaze guhinduka mu myumvire yabo bijyanye n’isuku n’isukura, gukura amaboko mu mifuka bagakora n’ibindi. N’ubwo bimeze bityo ariko, baracyafite uruhuri rw’ibibazo bibugarije birimo kuba usanga inzu y’ibyumba bitatu, ibamo imiryango irenga ibiri, abasore n’inkumi bararana, gushakana bafitanye isano, inzu zasenyutse, abana batanditse mu irangamimerere, kutagira imirima yo guhinga n’ibindi.

Bamwe mu baganiriye na IRIBA NEWS, bifuza ko Leta yabatuza mu midugudu irimo n’abandi Banyarwanda, kuko byabafasha guhindura imyumvire.

Aba ni bamwe mu babyeyi twaganiriye

Kabayo marie Goretti: Abakiga iyo baturutse hariya mu bugande iyo bageze hano baravuga ngo tugeze ku batwa. Iyo tuza gutuzwa hamwe n’abandi Banyarwanda ntabwo tuba tumeze dutya tuba dufite aho tugeze. Abandi bagore bateye imbere nitwe dusigaye.”

IRIBA NEWS: Hari Ikintu wari uvuze cy’uko babashyize mu mudugudu wanyu, umudugudu w’abasigajwe inyuma n’amateka. Mwe mwifuzaga ko bigenda bite?

Kabayo marie Goretti:Twe twifuzaga ko batuvanga n’abandi. Ubu aha dufite imiryango 63, igizwe n’abantu 201[…] barebye abatwa gusa aba ari twe batuza aha ngaha twenyine. Iyo tuza kuvangwa hamwe n’abandi Banyarwanda.

Kabayo marie Goretti : Ntureba ayandi mazu bari kongeramo hagati ? y’abahungu bacu bari kugenda bakura, aho kugirango babajyane muri iyo midugudu n’abandi, bakongera bakabashyira hano.

Kabayo marie Goretti : Ntabwo dushobora gutera imbere vuba twihuse tugifite ibyo bibazo bimeze gutyo.

IRIBA NEWS: Mujya mubibwira ubuyobozi ? nk’iyo meya yaje cyangwa undi muyobozi mukuru?

Kabayo Marie Goretti: Ntabwo turabivuga, ariko abo ngabo bo mu nzego z’ibanze iyo batuzanye mu nama njye ndabivuga.

Ntezirizaza Edouard: Ikibazo tugira hano mu basigajwe inyuma n’amateka ni uko badutuza twenyine. Ariko badutuje n’abandi Banyarwanda, natwe turi abanyarwanda, ariko twebwe imyumvire yacu iri hasi cyane.

Bagiye batuvanga n’abandi baturage twumva byaba byiza ninabwo twakora. Nkamenya ngo mugenzi wanjye niba agiye gukora ntabwo ndasigara nicaye nkamwigiraho gukora.

IRIBA NEWS: Ubona kubatuza mwenyine bituma mukomeza gusigara inyuma?

Ntezirizaza Edouard: Cyane dukomeza gusigara inyuma. Urugero, ndava mu kazi ndare ntakarabye, uko naraye ntakarabye n’ejo niko nzajya mu kazi. Ariko ndi kumwe n’uwo mugenzi wanjye namureberaho.

Sanday Jean de Dieu, ni umuyobozi w’Umudugudu wa Bukamba, avuga ko bibaye byiza Leta yabashakira ahantu yabatuza ikabavanga n’abandi. Nawe yemera ko kuba abasigajwe inyuma n’amateka batuzwa mu mudugudu wihariye bidindiza iterambere n’ imyumvire yabo.

Umuyobozi w’Akagari  ka Ngondore mu Murenge wa Byumba, Uwizeyimana Chantal, avuga ko iki kibazo bacyizi.

Yaravuze ati: “Icyo kibazo natwe twagikoreye ubuvugizi[…]baramutse babatatanije mu tundi tugari, indi mirenge bakwisanisha n’abandi. Na bya bindi bikora bumva ko ibintu byose leta ibibakorera byagabanuka[…]twarabisabye dutegereje ko badusubiza. Nanjye mbona ko ari ikibazo biramutse bicyemutse byaba byiza kurushaho.

Twabajije umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, kuri iki kibazo, atubwira ko ari muri conge, adusaba kuvugisha Uwera Parfaite, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, twamuhamagaye inshuro nyinshi yanga kutwitaba, tumwandikira n’ubutumwa bugufi aratwihorera.

Havugimana Joseph Curio, ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yabwiye IRIBA NEWS ko Leta itigeze ishyira mu kato abasigajwe inyuma n’amateka.

Yavuze ati: “Hari imidugudu yagiye yubakwa igatuzwamo abaturage ariko icyaherwagaho ni abakeneye ubufasha kurenza abandi; birashoboka ko abantu bashoboraga kwisanga baturanye nk’imiryango ifitanye isano[…]Nta kato gahari rero kuko abana babo bariga, abo baturage baravurwa nk’abandi, barema isoko, bakora muri VUP nk’abandi, bakora umuganda mu bandi.”

Yakomeje ati: “Uyu munsi iyo abana bavuka ku miryango ituye muri uwo mudugudu bagiye gushinga ingo bo batura mu midugudu mishya irimo n’indi miryango badafitanye isano[…] Icyifuzo cyo kwimurwa cyo kiragoranye kuko imidugudu yubatswe kera ndetse ubu izo nzu zabaye izabo, cyakora ubu abana babo bo batura mu midigudu ituyemo indi miryango.”

Minaloc ivuga ko hashize imyaka 30 mu Rwanda, hubakwa ibikorwaremezo n’imiyoborere bidaheza; kandi ko Leta idashyira mu kato. “Ntabwo yagushyira mu kato kandi uri no muri gahunda zayo zo gufasha abaturage bakennye.”

iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Musanze: Habimana wavuye iwabo agiye kugurisha ‘Laptop’ yarishwe 

EDITORIAL

Leta yashyizeho amabwiriza abamotari n’abagenzi bazubahiriza guhera tariki 1 Kamena 2020

Emma-marie

Kigali: Baracyekwaho ibyaha birimo gushungera no gukora umuntu mu misatsi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar