Image default
Abantu

Rusizi: Mukahirwa Beline uvuga ko ubuzima bwe buri mu kaga

Mukahirwa Beline w’imyaka 52, utuye mu mudugudu wa Gacamahembe, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka  Rusizi, avuga ko ahorana impungenge zo kuzicwa n’umugabo we umuhoza ku nkeke.

Inkoni, ibitutsi, gusahura umutungo w’urugo no guhozwa mu nkeke ni bimwe mubyo Mukahirwa avuga ko bikubiye mu ihohoterwa akorerwa n’umugabo.

Aganira na IRIBA NEWS, yavuze ko yashakaniye n’uyu mugabo we witwa Kayihura Alexis w’imyaka 58 mu Murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke muri 2008, babyarana umwana umwe w’umukobwa  ugize imyaka 15 atarandikwa mu bitabo by’irangamimerere. Izindi nda ebyiri ngo zaravanywemo n’inkoni umugabo yamukubitaga.

Uyu mugore avuga ko yashakanye n’uyu mugabo wari ufunguwe, nyuma y’imyaka  14 afungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukahirwa yagize “Twashakanye muri 2008 afunguwe asanze umugore n’umwana yasize bombi barapfuye nanjye naratandukanye n’umugabo twabagana. Uwo mugabo twabanaga   mukuru wanjye yari yaramunshyingiye ku ngufu mfite imyaka 17. Nawe namugezeho nsanga yatandukanye n’abandi bagore babiri ariko ntibagenda burundu kuko nahingaga bakaza gusarura mbona ntabivamo nisubirira iwacu, ari ho nahuriye n’uwo mugabo wari ufunguwe.’’

Umugabo yamwanduje agakoko gatera SIDA

Avuga ko uyu mugabo we yabaye nk’umufashe ku ngufu bakabana muri 2008 amubeshya ko afite ibitoki byo kugurisha, uyu mugore wari umucuruzi w‘ibitoki ngo yagiye aziko agiye kubigura, ahageze umugabo amwinjiza mu nzu, aramukingirana bararyamana babana gutyo, ariko ntibyatinze batangiye kubana nabi kugeza ubwo bimutse I Shangi muri Nyamasheke bajya gutura I Kamembe mu mujyi wa Rusizi.

Uyu mugore uvuga ko agendana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA yandujwe n’umugabo. Yaravuze ati: “Niwe wanyanduje SIDA , kuva twabana nta mahoro nigeze ngira kuko yampozaga ku nkeke amubwira amagambo ngo ndi igicucu, ikiburabwnge n’andi  nk’ayo akomeretsa, akanamubwira ko igitanda cye muri gereza ari nimero 4,akizi yamwica agasubirayo.

Avuga ko yakomeje kwihangana, banagera I Kamembe imibanire mibi igakomeza, amafaranga akoreye yose akayanywera n’ay’umugore akajya ayamwaka akayafata nabi, akajya ananyuzamo akamuta nk’umwaka ugashira akagaruka bakabana bityo bityo.

Ati’’ Yatangiye kunkubita turi aho ishangi ngiye kumurega mu buyobozi bumbwira ko umugore utarasezeranye nta jambo aba afite ku mugabo. Ndataha ndihangana kugeza ubwo yantaye ajya I Kigali, amafaranga yari yajyanye yose ayamaze aza I Kamembe musangayo ambeshya ngo yahaguze ikibanza nsanga ntacyo, ahubwo atangira kugurisha byose harimo na matora twaryamagaho.”

Yakomeje ati “Yagiye ankubita akanankomeretsa ngaceceka nanga ko bongera kumufunga, ariko mbonye ankuriye umwana mu ishuri ngo ajye gukora ubuyaya njya kumurega kuri RIB, abibonye umwana aramucikisha ngo najye gukora I Kigali kuko ubuyobozi bwari bwategetse ko umwana agarurwa mu ishuri, agaruwe se akomeza kurimwangisha kugeza ubwo aryanze burundu, ubu arakora ubuyaya mu mujyi wa Kigali ntananditse.’’

Kayihura Alexis

Mukahirwa avuga ko ubu ntaho afite arambika umusaya kuko atuye mu nzu idakinze yahawe n’umuntu ngo ayimucungire none ngo naho umugabo asigaye amuteramo akamwiba ibyo afite byose.

Arishinganisha kandi agasaba n’ubuyobozi kumufasha kubona icumbi kandi bakihanangiriza uyu mugabo ntakomeze kumuhohotera.

Kayihura Alexis ati “Umugore yarananiye

Yaravuze ati: “Namushatse mbona ari umurokore ariko buhorobuhoro agenda ahinduka kugeza ubwo yishora mu nzoga, tukarwana buri gihe kubera kunsuzugura kugeza ubwo antaye mu nzu akajya kwishakira iye ngo arampunga. Yakuye umwana mu ishuri akabeshya ko ari jye warimukuyemo, akanambuza kumwandikisha mu irangamimerere ngo si uwanjye.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne-Marie avuga ko iby’uko uwo mugore aba mu kizu kidashobotse, yakwegera ubuyobozi bw’umurenge akabugaragariza ikibazo cye bukamushyira ku rutonde akazubakirwa nk’abandi bose batishoboye.

Avuga ko ikibazo cy’amakimbirane n’ihohotera mu bashakanye mu miryango gihari, ariko ubuyobozi bwegera abafitanye ibibazo bukabigisha hakagira abahinduka.

Ati “Uwakorewe ihohoterwa wese arabigaragaza, haba kuri Isange one stop center haba kuri RIB bakamufasha. Niba batarasezeranye bakaba babona kubana bitashoboka batandukane buri wese ajye ukwe ngirango nta kindi bisaba.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Mukahirwa akwiye gukura amaboko mu mufuka agakora akibeshaho ntakomeze guhora arambirije ku mugabo. Akomeza avuga ko umuntu wese wahohotewe asabwa kugana ISANGE one stop center bakamufasha kandi akagana na RIB kugirango ikurikirane umuntu wamuhohoteye.

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Perezida Kagame yihanganishe abaturage ba Kenya

EDITORIAL

Pegasus: Emmanuel Macron mu bavugwaho kunekwa hakoreshejwe iyi ‘software’

EDITORIAL

Covid-19: Mu Bubiligi abanywi b’agasembuye bariyongereye

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar