Image default
Utuntu n'utundi

Abagabo ku isonga mu kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya AI

Abagabo nibo bo benshi kandi nibo ba mbere batabiriye gukoresha ikoranabuhanga rya AI (Artificial Intelligence), ibi bishobora kugira ingaruka ku itandukaniro ry’imishahara hagati y’abo n’abagore ndetse bigatuma hari amahirwe yiharirwa n’ikiciro kimwe.

AI ni ikoranabuhanga rigezweho rifite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi mu buryo bw’umwuga (nk’ubusesenguzi bw’amakuru, gutanga inama, gukora imirimo imwe n’imwe y’abakozi). Muri iki gihe, abagabo ni bo benshi bagize amahirwe yo kuba abambere mu gukoresha iri koranabuhanga.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Bloomberg, ivuga ko mu bihugu byinshi hatangiye kugaragara icyuho mu mishahara (gender pay gap) kubera ko abagabo akenshi bitabiriye ku ikubitiro gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rya AI.

Abagabo benshi ni bo bafata iya mbere mu gukoresha ikoranabuhanga, bityo bakabona amahirwe menshi yo kwiga neza no gukora mu nzego z’ikoranabuhanga. Ibi bituma bagira ubushobozi bwo gukora imirimo ihambaye, aho bashobora kubona amafaranga menshi. Icyo gihe abagore bakomeza kugorwa no kubona amahirwe angana, bitewe n’uko batagize amahirwe yo kwiga cyangwa gukoresha AI.

Inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho muri Kaminuza ya Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Melissa Taylor, yaravuze ati : “Ibintu bikomeje uko biri bishoborora gutuma abagore batsikamirwa ndetse hakabaho batabona amahirwe angana n’ay’abagabo mu kubona akazi keza cyangwa mu kwinjira mu byiciro by’akazi bihenze kandi bishobora gutuma itandukaniro ry’imishahara rikomeza kwiyongera.”

 Ikoranabuhanga rigezweho, isoko y’ubukire

Muri iki gihe, abantu bafite ubumenyi bw’imikorere ya AI cyangwa ikoranabuhanga rigezweho bashobora kubona amahirwe yo gukora mu masosiyete manini, ahantu hakomeye, cyangwa mu mirimo itanga imishahara ihanitse. Ibi, rero, bituma abagore batabasha kugera kuri ayo mahirwe niba bataramenya neza ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Melissa Taylor, avuga ko ari ngombwa cyane ko abagore bihatira kumenya iby’iri koranabuhanga rigezweho kandi abagore bagahabwa amahirwe angana nay’abagabo yo kwiga ikoranabuhanga rigezweho no kubyaza umusaruro amahirwe y’ikoranabuhanga. Avuga kandi ko kugira ubumenyi mu by’ikoranabuhanga rya AI bishobora gufasha abagore kugera ku myanya myiza mu kazi no kugira amahirwe angana n’ay’abagabo.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Ibintu bitatu amafaranga adashobora kugura

Emma-marie

Ideni rya $100m Chad ifitiye Angola iri kuryishyura mu mashyo y’inka

Emma-marie

“Nta mugabo winjira muri Resitora mbere y’umugore

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar