Image default
Uburezi

Abiga mu Ishuri rya muzika batangira gukorera amafaranga bakiri ku ntebe y’ishuri

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo ( Rwanda School Of Creative Arts and Music) bishimira ko batangira kubyaza umusaruro ubumenyi bahabwa bakiri ku ntebe y’ishuri, dore ko bamwe muri bo mu mpera z’icyumweru baba bafite akazi kabinjiriza amafaranga.

Hitimana Claude, umwe mu rubyiruko rwiga ibijyanye n’amasomo y’igihe gito mu bijyanye no gutunganya muzika yavuze ko nubwo ari umunyeshuri abasha gukorera amafaranga.

Avuga ko yasoje kwiga amashuri yisumbuye mu mashuri asanzwe ariko kubera ko yiyumvamo impano ya muzika, byatumye yirengagiza ko hari ahandi yari ageze yiga agaruka kwiga ibyo yiyumvamo.

Yagize ati : “Kwiga umwuga ni ibintu by’ingenzi cyane kuko twebwe dushobora kwihangira umurimo ariko nutawuhanze ahita abona akazi. Nk’ubu ndiga ariko mu mpera z’icyumweru nkorera amafaranga atari munsi ya 200.000 FRW.”

Mwizihire Isano yiga ibijyanye n’ubuhanzi bunyuze mu muco gakondo, akaba umuririmbyi gakondo n’umusizi yishimira ko nubwo yiga ajya abona ibiraka mu mpera z’icyumweru.

Yagize ati : “Niba hari ahantu hari ubutunzi abantu benshi batazi ni hano kuko ntagikeneye ko ababyeyi banjye banyambika cyangwa bandihira amafaranga y’ishuri. Ikindi mu gihe nkiga, natangiye kubaka izina ryanjye kandi ibi niga byampindukiye umwuga untunze kandi nkiri ku ntebe y’ishuri.”
Aba banyeshuri bashimira Leta yabahaye ishuri rya muzika ririmo ibikoresho bigezweho, bikaba bibafasha kwiga neza.

Leta y’u Rwanda yahisemo guha imbaraga TVET no kuyishingiraho iterambere ry’igihugu

Murigande Jacques, uzwi ku izina ry’ubuhanzi Mighty Popo ni umuyobozi w’ikigo cy’ishuri rya muzika rya Nyundo ( Rwanda School Of Creative Arts and Music) ashimira Leta y’u Rwanda yahisemo guha imbaraga TVET.

Yagize ati : “Tumaze imyaka 10 dutangiye kwigisha muzika duha urubyiruko ubumenyi ngiro mu bijyanye na muzika bakamenya kwihangira umurimo kandi bagakora nk’abanyamwuga. Mu myaka 10 ishize hari intambwe nini cyane twateye mu ruhando rwa muzika mu gihugu.”

Yakomeje avuga ko umunyeshuri wize muri iri shuri imyaka itatu arangiza ashobora gukora mu Rwanda cyangwa agakora hanze y’u Rwanda yisanzuye kubera ko aba yahawe ubumenyi buhagije kandi yigiye ku bikoresho bigezweho ku rwego rw’ibihugu byateye imbere ku isi.

Abiga Tekiniki n’ubumenyi ngiro akazi niko kabashaka

Injeniyeri (Engenier) Umukunzi Paul, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) avuga ko abiga imyuga n’Ubumenyingiro badashaka akazi ahubwo akazi ariko kabashaka.

Yagize ati : “Byagaragaye ko ntayindi nzira iriho uretse kugira abenegihugu bafite ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga kuko aribyo buyoboye isi uyu munsi. TVET si ikintu giciriritse, si iyo kugira ngo umuntu azarye rimwe ku munsi, ahubwo niyo cyerecyezo cy’isi y’uyu munsi n’iterambere ryose rishoboka. Usanga abize neza badashaka akazi, ahubwo akazi niko kabashaka.”

Yanditswe na Mukagahizi Marie Rose

 

 

Related posts

Umwana wo mu Karere ka Gicumbi yahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

EDITORIAL

Hari abanyeshuri bangiwe gukomeza amasomo kubera FARG

EDITORIAL

Abanyeshuri 60,642 batsinzwe ikizami cya Leta

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar