Perezida Paul Kagame yavuze ko u Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda n’abasigaye bukagaruka bukabica. Asaba abanyarwanda gukomeza gusigasira ubusugire bw’Igihugu cyabo, ntibemere gukubitwa mu musaya umwe ngo batege undi. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2025.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye kubaka ubusugire bwarwo, kandi ko nta gihugu kigomba kubwira u Rwanda icyo gukora, avuga ko rwiteguye guhangana n’abashaka kuruteza ibyago.
Yagize ati: “Ntidukwiriye kuba Ababiligi. Dushaka kubaho nk’Abanyarwanda[…]U Bubiligi bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, amateka aya yose arenze imyaka 30 gusa. Rukajya rutugarukaho, abasigaye rukongera rukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gufata ibyemezo byiza, rutitaye ku mabaruwa cyangwa ibihano bishobora gutangwa n’abarukolonije. Yavuze kandi ko Abanyarwanda bakwiye guharanira ubwigenge, badatega amaso ku bindi bihugu, ahubwo bakihatira kubaka igihugu cyabo no gukomeza urugendo rw’ubumwe.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda tariki 17 Werurwe 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko iyo hatabaho Ubukoloni bw’u Bubiligi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itagombaga kuba.

Ati “Jenoside yaturutse ku irondabwoko, ni ukuvuga ko Ababiligi kuva bagera mu Rwanda bashyizeho politiki yo gutanga Abanyarwanda. Kuvuga ko Abanyarwanda atari bamwe, bataziye mu Rwanda rimwe, ntacyo bahuriyeho, ibyo byose Ababiligi ni bo babitangiye[…]Ubwami bw’u Bubiligi bwakolonije u Rwanda, bwibukirwa cyane ku kubiba mu Banyarwanda amacakubiri ashingiye ku moko.”
U Bubiligi ni cyo gihugu cyakolonije u Rwanda mu 1916 nyuma y’uko u Budage bwari bumaze gutsindwa mu Ntambara ya Mbere y’Isi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’u Bubiligi zabaga mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zasubiye iwabo, zitererana Abatutsi bari bazihungiyeho muri ETO Kicukiro, zibasiga mu maboko y’Interahamwe.
iriba.news@gmail.com