Image default
Amakuru

1992: Iyicwa ry’Abatutsi barenga 500 mu Bugesera

 Ibikubiye muri iyi nkuru twabikuye mu gitabo cyanditswe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwana Jenoside ‘CNLG’ kitwa “ Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Ijoro ryo ku itariki ya 04 rishyira iry’iya 05 Werurwe 1992 ryaranzwe n’ubwicanyi bukomeye bw’Abatutsi mu Bugesera.

Ubu bwicanyi bwakozwe n’interahamwe zifatanyije n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu n’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Gako.

Ubu bwicanyi bwabanjirijwe n’itangazo rishishikariza abantu kwica ryasomwe kuri Radiyo Rwanda ku itariki ya 3 Werurwe 1992, risomwe n’umunyamakuru Bamwanga Jean-Baptiste, abitegetswe na Nahimana Ferdinand icyo gihe wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR).

Bamwanga asoma iyo nyandiko mpimbano yavuze ko yari yaratangajwe n’ubuyobozi bukuru bwa FPR kandi ko yagaragazaga amazina y’abayobozi bakuru bo mu butegetsi bwa Habyarimana ngo FPR yashakaga kwica ibifashijwemo n’ibyitso byayo by’imbere mu gihugu.

Bamwanga yavuze ko iyo nyandiko yari yaravumbuwe i Nyamata ku mucuruzi w’Umututsi witwaga Gahima François wari Perezida w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana (PL) muri ako gace.

Mu by’ukuri, aya makuru mahimbano yari uburyo buziguye bwo gushishikariza Abahutu gukorera ubwicanyi ku Batutsi.

Imibare yatanzwe na Komisiyo yashizweho na Perefegitura ya Kigali tariki ya 05 Werurwe 1992, ku bantu bwahitanye ndetse n’ibintu bwangije igaragaza ibibikurikira:

Komine Kanzenze

– Abantu bishwe: 36

– Inzu zo guturamo zatwitswe: 309

– Ibikoni byatwitswe: 573

– Amatungo yaburiwe irengero: inka165, ihene268 n’ingurube ebyiri (2)

Komini Ngenda:

  • Abantu bishwe: 36
  • Inzu zo guturamo zatwitswe:74

Ibikoni byatwitswe:119

  • Amatungo yaburiwe irengero: inka 112, ihene111 n’ingurube 16

Komine Gashora:

  • Abantu bishwe:84
  • Inzu zo guturamo zatwitswe:216
  • Ibikoni byatwitswe:288
  • Amatungo yaburiwe irengero: inka188, ihene325 n’ingurube 28

Raporo yagaragazaga ko abantu 16.239 bari baravuye mu byabo bahungira ku nyubako zinyuranye za Leta n’iz’amadini i Nyamata, Maranyundo, Ruhuha, Musenyi, Karama, Gitagata, Mayange, Rango, Ntarama, Murago, Kigusa na Kayenzi. Komisiyo yari igizwe na:

– François Karera, SuPerefe, ari na we wari uyikuriye;

– Dancille Mukarushema, Supererefe kuri Perefegitura ya Kigali;

– Djuma Gasana, suPerefe wa SuPerefegitura ya Kanazi (Nyamata);

– Gratien Mwongereza, visi Perezida w’urukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Nyamata;

– Daniel Shumbusho, substitut wa porokireri muri parike ya Nyamata;

Dominique Muhawenimana, ushinzwe serivisi z’ubutasi muri

suPerefegitura ya Kanazi;

– Bernard Gatanazi, Burugumesitiri w’agateganyo wa Komine Kanzenze.

Uretse kuba iyi Komisiyo yari igizwe n’abakozi ba Leta gusa, barimo bamwe muri bo bagize uruhare ku buryo bugaragara muri ubwo bwicanyi, biragaragara neza ko yari ifite aho ibogamiye.

Mu bantu bakwiye kubazwa cyane ubwicanyi bw’Abatutsi mu Bugesera twavuga:

– Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya komini Faustin

Munyazesa washyigikiye umugambi w’ubwicanyi kubera ko atafatiye

ibihano abategetsi bakoze ibyaha kandi bari mu nshingano ze;

– Minisitiri w’Ubutabera, Mathieu Ngirumpatse, utarafashe ibyemezo bya ngombwa ngo abakoze ubwo bwicanyi bakurikiranwe mu butabera;

– Perefe Emmanuel Bagambiki wayoboye inama zateguraga ubwicanyi;

– SuPerefe Faustin Sekagina wa Kanazi wari wungirije Bagambiki;

– Burugumesitiri wa Kanzenze Fidèle Rwambuka, wahagarikiye ubwicanyi ku buryo butaziguye;

– Koloneli Pierre-Célestin Rwagafirita, umugaba mukuru wa gendarmerie, kubera amakosa yo kutohereza abajandarume guhagarika ubwo bwicanyi no gucunga umutekano w’abantu n’ibintuKoloneli Venant Musonera, umuyobozi mukuru w’ikigo cya gisirikare cya Gako, abasirikare bo muri iki kigo bagize uruhare rukomeye mu bwicanyi;

– Ferdinand Nahimana, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR);

– Jean-Baptiste Bamwanga na Jean-Baptiste Nubahumpatse, abanyamakuru ba Radiyo Rwanda basomye mu buryo bukurikiranye kuri Radiyo Rwandaitangazo rihamagarira rubanda mu buryo butaziguye kandi bweruye gukora ubwicanyi;

– Dominique Muhawenimana, wari ushinzwe serivisi z’ubutasi muri

SuPerefegitura ya Kanazi, wakwirakwije ibinyoma bivuga ko Abatutsi,

cyane cyane abayobozi b’ishyaka PL i Nyamata, barimo Gahima, bari

bafite umugambi wo gutsemba Abahutu.

Umwungiriza wa mbere wa porokireri i Nyamata, Déogratias Ndimubanzi,

uyu ndetse yamaganywe n’amashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu n’itangazamakuru ryigenga kubera kugira uruhare mu bwicanyi bwo mu Bugesera.

Mu nkuru zacu zitaha tuzabagezaho ibindi bice bitandukanye bikubiye muri iki gitabo bigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Le pouvoir de l’altruisme pour une Afrique meilleure(Video)

Emma-marie

Abantu 24 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba no kwinjiza intwaro mu Rwanda

Emma-marie

Gatsibo: Baturanye n’ibishingwe hari ikimpoteri kidakoreshwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar