Image default
Mu mahanga

Ni ikihe kiguzi cyatangwa nyuma yo kurandura mu mizi abaturage basangiye umuco?

Imishyikirano ishobora kubera intangarugero ibindi bihugu byahoze bikoronijwe hirya no hino ku isi irimo kuganirwaho hagati y’Ubudage na Namibia kugirango hasibangane ibikomere byasizwe n’igifatwa ubungubu muri rusange nka jenoside yakozwe n’ingabo z’ubutegetsi bw’abakoloni.

Ariko se ni ikihe kiguzi cyatangwa nyuma yo kurandura mu mizi abanyagihugu basangiye umuco? Muri Namibia, abakomoka ku miryango yakorewe jenoside n’abakomoka ku miryango y’abakoloni bari mu mpaka z’urudaca ku bijyanye n’ibyo biganiro birimo kuba.

Laidlaw Peringanda agira ati: “Ku nkengero z’uyu musenyi wose ku nyanja (plage), hari inkambi yahurizwagamo abantu bo kwica.” Imikwege ya senyenge yanyuraga hariya ubona hari parking y’imodoka ubungubu.

Imfungwa z'aba Herero ziboshye n'iminyururu (1904)

Iyi mpirimbanyi iharanira imibereho myiza y’abanyagihugu no guteza imbere ubuhanzi iratunga urutoki ahantu hadasakaye abantu bagurira ibyo kurya no kunywa hari n’ikibuga cy’imikino cy’abana bari mu rugendo ahitwa Swakopmund.

“Nyogokuruza yambwiye ko bamwe mubo mu muryango wacu bazanywe hano maze bakoreshwa ku gahato mu nyuma barapfa”.

Aba Herero n’aba Nama bishwe rubi n’abakoroni

Aha aravuga mu myaka ya 1904-1908, igihe Namibia y’ubu yari ikoronijwe n’Ubudage bwayitaga Afurika y’amajyepfo y’uburengerazuba.

Abantu babarirwa mu bihumbi mirongo barishwe igihe ingabo z’abakoroni zaburizagamo n’ubugome bwinshi imyivumbagatanyo y’abantu bo mu moko abiri akomeye muri iki gihugu, aba Herero n’aba Nama, maze benshi baricwa naho abandi bahungira mu butayu (bwa Omaheke mu burasirazuba bw’igihugu) aho benshi bapfuye bazize inzara.

Abarokotse bibonye mu makambi aho bakoreshejwe akazi k’uburetwa nk’abacakara maze bahitanwa n’ubukonje, indyo mbi, umunaniro ukabije n’ibikorwa by’urugomo.

Aba Herero babarirwa ku bihumbi 65 mu bihumbi 80 bari batuye muri Afurika y’amajyepfo y’uburengerazuba mu ntangiriro z’ubutegetsi bw’ubukoroni biravugwa ko bishwe. Naho aba Nama bashobora kuba bagera ku bihumbi 10 barapfuye ku bihumbi 20 bari mu gihugu.

Kuva muri 2015, igihe Ubudage ku mugaragaro bwiyemereraga ko ubwo bwicanyi bufatwa nka jenoside, bwahise butangira ibiganiro na Namibia bigamije kugera ku mpozamarira yatuma haba ubutabera kuri ayo mabi.

Akaba ari umwumvikano waba intangarugero ku isi. Ni ubwa mbere igihugu cyahoze gikoronije kicarana n’icyo cyakoronije muri buno buryo kugirango byumvikane ku masezerano magari arebana n’umurage w’akahise.

Amagambo u Budage buzasabamo imbabazi aracyategurwa 

Ubudage bwavuze ko buzasaba imbabazi ku mugaragaro ariko amagambo buzabivugamo aracyategurwa. Ariko ikibazo nyamukuru ku banya Namibia bibaza ni uburyo impozamarira ifatika yatangwa.

Laidlaw Peringanda, nk’abandi ba Herero, nta shiti ko icyo ashaka kizava muri ibyo biganiro ari amasezerano arimo amafaranga menshi azatuma abantu bo mu bwoko bwe bongera gukungahara nk’aborozi nkuko byari bimeze mbere ya jenoside.

Mu nyuma bwinshi mu butaka bwabo bwagabanijwemo imirima y’abikorera ku giti cyabo b’abadage bari bamaze gutura muri iki gihugu.

Zed Ngavirue

                                     Zed Ngavirue, uyoboye ibiganiro ku ruhande rwa Namibia

Magingo aya, benshi muba Herero n’aba Nama baba mu duce ducucikanye ku butaka basangiye n’abandi bahawe mu nyuma naho abandi baba mu mijyi benshi muri bo mu tuzu tudakomeye cyangwa se mu tujagari usanga dutuwe na 40% by’abaturage ba Namibia.

Muri Swakopmund, hari icyuho gikabije hagati y’amazu meza yubatswe mu mujyi rwa gati yo mu gihe cy’ubukoroni hagituwe na benshi mu buzukuru n’abuzukuruza b’abakoroni n’utuzu tw’utururi twubatse mu biti n’amabati y’ibyuma tugenda tukagera mu majyaruguru y’umujyi.

Laidlaw agira ati: “Nta misarane ifite amazi bafite, nta mazi meza yo kunywa bafite nta n’umuriro w’amashanyarazi bafite.”

Akomeza avuga ati: “Bamwe mu bantu batuye hano bakomoka ku baguye mu makambi yicirwagamo abantu. Ibi rwose ntabwo bikwiye.”

“Ubudage bugomba kugura ubutaka bw’abasekuru bacu tukabusubizwa”.

Ibi asaba nibyo ugenda wumva kenshi aho uca hirya no hino.

Bafite ikizere ko leta y’Ubudage izatanga inkunga muri gahunda yo kuvugurura amategeko agenga ubutaka kugirango amasambu afitwe n’abanya Namibia bo mu bwoko bw’abadage agurwe maze asaranganywe mu ba Herero n’aba Nama.

Abanya Namibia bo mu bwoko bw’abadage bivugwa ko aribo benshi mu bahinzi b’abazungu bikubiye hafi 70% by’ubutaka bwera mu gihugu hose kandi amwe mu masambu yabo ni manini cyane ku buryo imwe iba ifite kilometero kare zirenga gato igihumbi.

Ibi se birashoka? Uyoboye intumwa za Namibia mu biganiro, Dr Zed Ngavirue avuga ko Ubudage bwiyemereye ko bugomba kugira icyo bukora mu gufasha Namibia kwiyubaka kandi ngo hari amafaranga bwemeye gutanga muri ayo masezerano muri rusange yo kugura ubutaka ku babufite bifuza kubugurisha.

SRC: BBC

Related posts

Bobi Wine yavuze ko ari we watsinze amatora

Ndahiriwe Jean Bosco

Uganda: Havutse umutwe w’inyeshyamba zigambiriye guhirika ubutegetsi

EDITORIAL

Umurwayi wa Coronavirus yishe mugenzi we

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar