Umuhanzi Selena Gomez wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yasabye ibihugu bigize G7 “Ibihugu birindwi bya mbere bikize kurusha ibindi ku isi” gutanga inkunga y’amadolari ndetse n’inkingo mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yahise amusubiza ko hari ibyo igihugu cye cyatangiye gukora, ashyigikira ko ibihugu bifite amikoro macye bifashwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, umuhanzi Selena Gomez ufite abamukurikirana ‘Followers’ bagera kuri miliyoni 65, yanditse ati “Nyabuneka mumfashe kohereza ubu butumwa u Bufaransa #Emmanuel Macron n’abandi bayobozi ba G7 tubasabe gukusanya amadolari cyangwa inkingo zo gufasha mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 hirya no hino ku Isi.”
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yashimiye Selena ubutumwa atanze, agira ati “Urakoze kuri ubu butumwa ugeneye abayobozi bose. U Bufaransa bwamaze gutangira gutanga ikiciro cya mbere cy’inkingo muri Africa binyuze muri gahunda ya Covax, ni itangiriro.”
Macron yakomeje ashimira Selena kuba yagejeje ubu butumwa bwe ku batuye isi. Ati “Reka twese dufashe abafite bicye.”

Twabibutsa ko ‘Covax’ ari gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), igamije gusaranganya inkingo ku batuye isi bo mu bice byose.
Abatanze ibitekerezo ku butumwa bwatanzwe na Selane Gomez ndetse n’ubwo yasubijwe na Perezida Macron, bashimiye uyu muhanzi kuba yibutse gutabariza ibihugu bidafite amikoro adagije yo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, batunga agatoki ibihugu bigizi G7 babishinja kwikunda no gushaka gukomeza gukungahazwa no kwikubira ndetse no gucuruza inkingo za Covid-19 aho kuzisaranganya n’ibihugu bikennye.
Iriba.news@gmail.com