Umukecuru witwa Niyokamere Domitille uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, utuye mu Kagari ka Nganzo mu Murenge wa Ngororero mu Karereka Ngororero, aravuga ko abana be bamwirukanye mu nzu ye bamwita umurozi ndetse ngo niyo ahinze imyaka nibo bayisarura akicwa n’inzara.
Uyu mukecuru avuga ko yabyaranye abana umunani n’umugabo we witabye Imana, nyuma aza kumvikana n’abo bana be ko bagurisha inzu umugabo yamusigiye bakajya gutura mu mudugudu, bawugezemo bamwe mu bana bashinze ingo zabo, asigarana n’abandi babiri ari nabo avuga ko bamumenesheje babigiriwemo inama n’abavandimwe babo.
Aganira na TV1 yagize ati “Ubu rwose mfashwe nabi ndi hanze ntacyo bamariye. Abana babiri twabana, abakuru barabashutse bati nimumukuremo uwo murozi uwo musazi mumwirukane. Ubu tumaze iminsi tuburana n’amasambu.”

Abaturanyi ba Niyokamere bahamya ko abayeho nabi. Hari uwavuze ati “Yaragowe, abana baramwanze. Kubona n’umukobwa we asabwa ntatahe n’ubukwe ngo amenye ko umwana we yashyingiwe. Umukecuru n’akarima afite ajya kugahinga bagasarura, bahora mu manza kwa gitifu ntibikemuke, uyu mukecuru rwose yaragowe.”
Abaturage bavuga ko uyu mukecuru arara aho bwije, ejo bakamwirukana akajya ahandi bityo bityo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid yanenze imyitwarire y’abo bana birukanye umubyeyi wabo bamushinja ko ari umurozi, avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo.
Yagize ati “Turavugana n’ubuyobozi bw’umurenge n’akagari turi buze gukurikirana kugirango turebe ikibazo cyaba gihari[…]ndumva atari byo waba ari umuco mubi ariko nabo bana bakwiye kubazwa, umubyeyi wabo bakwiye kumwitaho cyane ko abageze mu gihe cy’intege nkeya baba bakeneye ubufasha.”
Hari abanenga icyemezo cy’abo bana cyo kwirukana nyina mu nzu bamushinja ko ari umurozi bakavuga ko umubyeyi wawe niyo yaba aroga, utamwirukana mu nzu ahubwo wayimusigamo.
Abana b’uyu mukecuru ntibabashije kubone ngo bagire icyo batangaza kuri iyi nkuru, nibaboneka tuzabaho icyo batangaje.
SRC:TV1