Image default
Abantu

Umunyarwanda afite isoko ry’amagi muri UN

Musabyimana Jean Baptiste utuye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Mayange, yorora inkoko zitanga amagi ndetse n’inyama akaba ari umushinga afatanya no gukora ibiryo by’amatungo, amaze kugera ku rwego rushimishije kuko afite isoko mu Muryango w’Abibumbye ‘UN’.

Uyu mugabo ufite isoko rinini ryo kugemura amagi hanze y’u Rwanda by’umwihariko muri UN,  avuga ko bimaze kumuteza imbere cyane ndetse ngo yateje imbere n’abaturage batandukanye bo mu gace atuyemo n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Musabyimana Jean Baptiste

Musabyimana avuga ko uyu mushinga yatangiye kuwutekereza mu mwaka w’ 2010, uwushyira mu bikorwa mu 2014 kuri ubu akaba amaze imyaka 7 yorora inkoko ndetse anakora ibiryo byazo.

Yagize ati “Korora ni umwuga umuntu yakora akabikora nk’ubucuruzi kandi bigatanga umusaruro nkuko umuntu ashinga uruganda rwa Sima cya uruganda urwarirwo rwose agamije kunguka. Gusa, ikibazo ni uko abantu batabanza kwiga umushinga ngo bamenye uko bazashora n’uko bazunguka.”

Igishoro cye muri iyi myaka ine kigeze ku mafaranga asaga miliyari, akaba yaratangiranye inkoko ibihumbi 10, ariko  ubu amaze kugera ku nkoko zirenga ibihumbi 50, afite abakozi 55 bahoraho n’abandi basaga 30 ba nyakabyizi ndetse akaba amaze no gutanga amahugurwa 8 mu bandi borozi barenga 100 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje agira ati: “Turasaba abafatanyabikorwa kutubonera amahugurwa afatika cyane muguhugurira aborozi uko bafata amatungo yabo, ikindi nukubyaza amahirwe ibisigazwa by’umusaruro ukomoka k’ubuhinzi bikaba byavamo ibiryo by’inkoko bityo bikagira akamaro ku bantu benshi.”

Aborozi ku mutima wa MINAGRI na ENABEL

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanije n’Ikigo cy’Ababirigi gishinzwe iterambere ku isi ENABEL bavuga ko bari muri gahunda yo guteza imbere aborozi mu bijyanye no kubongera ubushobozi haba mukongera umusaruro mu bwinshi no mubwiza, ndetse no kubabonera amasoko yagutse kuburyo nta musaruro wabapfira ubusa.

Myambi Celestin, umukozi muri ENABEL, avuga ko ku bufatanye na Minagri bafite umushinga witwa ‘PRISM’ ugamije guteza imbere aborozi by’umwihariko aborozi b’inkoko n’ingurube, bikazongerera ubumenyi aborozi banini, kubaha ibikoresho no kubafasha kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, yashimye cyane ubufatanye bwa ENABEL na MINAGRI, avuga ko Minisiteri izakomeza gukora ibishoboka byose mu gushyira imbaraga mu iterambere ry’uruhererekane nyongera gaciro hagamijwe kuzamura inyungu rusange z’aborozi n’abandi bafite aho bahurira nabwo.

Photo: Minagri

Rose Mukagahizi

Related posts

Lionel Messi yiyemeje gufunguza Ronaldinho ugiye kumara ibyumweru bibiri afungiye muri Paraguay

Emma-marie

Bitwaye iki ndamutse ndambagije umuhungu yankunda nkamukwa akambera umugabo ?

Emma-marie

Jacob Zuma yijyanye gufungwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar