Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo ucyekwaho icyaha cyo gucuruza abana bamwe bagatangwaho ibitambo, bimwe mu byo ashinjwa bikaba byaragaragaye muri video yashyizwe ku mugaragaro na BBC mu 2011.
Yunusu Bakaki, umushoferi w’ikamyo yafatiwe ahitwa Elagu muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga yemeje ko uyu mugabo yafashwe akaba agomba gushyikirizwa ishami rya polisi rishinzwe iperereza i Kampala.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko polisi yacyetse ko Yunusu yaba acuruza abana nyuma ya video yafashwe mu myaka 10 ishize, igahererekanwa ku mbuga nkoranyamabaga, avuga ko ayoboye itsinda ry’abagurisha abantu muri Uganda. Abo yagurishije ngo babakoresha mu migenzo gakondo nko kubatangaho ibitambo no mu bindi bikorwa bibi.

Muri iyo nkuru, Yunusu yigamba uburyo yagurishije abana ku bakozi ba BBC bari bihinduye abaguzi bashaka kujyana abana mu Bwongereza.
Enanga avuga ko polisi igihe gukora iperereza ku bivugwa kandi ko kugeza ubu uyu mugabo akiri umwere. Polisi irahamagarira abaturage gutanga amakuru azafasha mu iperereza ryimbitse.
Kugeza ubu, amategeko yo muri Uganda nta gihano ateganya ku cyaho cyo gutanga abantu ho ibitambo, ibyaha nk’ibyo bihanwa nk’ibyaha by’ubwicanyi cyangwa ibindi byaha.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu, inteko nshingamategeko yemeje umushinga w’itegeko ribuza gutamba ibitambo, niriramuka ryemejwe nk’itegeko rizaba ribuza gutanga ibitambo rikanateganya igihano cy’urupfu ku muntu wese wahamwe n’icyaha cyo gutanga ibitambo.
Imibare ku bantu baba bamaze gutangwaho ibitambo muri Uganda biragoye kuyibona kubera ko bamwe mu baturage batavuga ko babuze abantu cyangwa ngo babandukuze mu bitabo by’irangamimerere.
Iperereza ryakozwe na komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Uganda mu 2014 ku bijyanye n’itangwa ry’ibitambo ku bana muri icyo gihugu, ryagaragaje ko abana benshi bari munsi y’imyaka itandatu bugarijwe cyane no gutangwaho ibitambo kuko aribo bashimutwa bitagoranye.
iriba.news@gmail.com