Image default
Amakuru

Imyitwarire y’u Bushinwa mu bya gisirikare ihangayikishije OTAN

Abategetsi bo mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) bari bari mu nama i Buruseli mu Bubiligi, baburiye ko Ubushinwa buteje inkeke mu bya gisirikare, bavuga ko imyitwarire yabwo ari “ingorane ahantu hose”.

Bavuze ko Ubushinwa burimo kongera byihuse intwaro zabwo za nikleyeri, kandi ko “budakorera mu mucyo” ku bijyanye no guteza imbere igisirikare cyabwo, ndetse ko bufitanye ubufatanye n’Uburusiya mu rwego rwa gisirikare.

Umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg yaburiye ko Ubushinwa “buri hafi gushyigikira [kugera]” ku rwego rwa OTAN mu bijyanye n’igisirikare n’ikoranabuhanga.

Ariko yashimangiye ko uyu muryango udashaka kongera kurwana intambara y’ubutita nshya n’Ubushinwa.

OTAN igizwe n’ibihugu 30 by’i Burayi n’Amerika. Yashinzwe mu 1949 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, nk’igisubizo ku nkeke yari itewe no gukomeza kwaguka k’ubutegetsi bugendera ku mahame ya gikomunisti.

Mu myaka ya vuba aha ishize, uyu muryango wabayemo ibibazo ubwo abategetsi bajyaga impaka ku ntego yawo no ku bijyanye no kuwuha ingengo y’imari ukoresha.

BEIJING, CHINA – OCTOBER 01: Chinese soldiers shout as they march in formation during a parade to celebrate the 70th Anniversary of the founding of the People’s Republic of China at Tiananmen Square in 1949, on October 1, 2019 in Beijing, China. (Photo by Kevin Frayer/Getty Images)

Ubushyamirane bwariyongereye mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida w’Amerika Donald Trump, winubiye amafaranga igihugu cye gishyira muri uwo muryango, ndetse yibaza ku muhate w’Amerika wo kurinda abafatanyabikorwa bayo b’i Burayi.

Iyi ni yo nama ya mbere ya OTAN Joe Biden wamusimbuye yitabiriye kuva yagera ku butegetsi.

Uyu Perezida mushya arimo gushaka kongera gushimangira ko Amerika ishyigikiye uyu muryango umaze imyaka 72.

Bwana Biden yavuze ko OTAN ari ingenzi cyane “ku nyungu z’Amerika” kandi ko uyu muryango ufite “inshingo ikomeye” yo kubahiriza ingingo ya gatanu y’amategeko awugenga, ivuga ko abawugize bafite inshingano yo gutabarana igihe habayeho igitero.

Abajijwe ku nama ye yo ku wa gatatu na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin izabera i Genève (Geneva) mu Busuwisi, yavuze ko Perezida w’Uburusiya ari “uwo duhanganye wa nyawe”.

Mu yandi makuru, abategetsi ba NATO banemeranyijwe ku kuriha amafaranga kugira ngo ikibuga cy’indege cya Kabul muri Afghanistan gikomeze gukora, mu gihe ingabo z’Amerika n’izindi z’ibihugu bifatanya nayo zirimo kuva muri icyo gihugu.

Turukiya, umunyamuryango wa OTAN, yemeye kurinda icyo kibuga cy’indege no gutuma gikomeza gukora izo ngabo nizimara kuhava.

SRC:BBC

Related posts

Musanze:Abapadiri babiri bahaniwe kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Emma-marie

Ma visite d’une coopérative qui cultive le thé(Video)

Emma-marie

Tripartite agreement to tackle crop market crisis, boost productivity  

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar