Abagore basaga mirongo itanu bo mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021 ahagana i saa moya za mugitondo bakoze igisa nk’imyigaragambyo bafata mu mashati umucamanza ku Rukiko mu Karere ka Rusizi basaba ko uwabashishikarije kujya mu bucuruzi ry’ihererekanya ry’amafaranga rizwi nka Pyramide yatawe muri yombi nyuma akaza kurekurwa yakurikiranwa n’amategeko.
Aba bagore bari bariye karungu bibaza ukuntu uwitwa Niyoyankunze Esperance ari kwidegembya yarabibye asaga Miliyoni magana atanu y’u Rwanda (500.000.000Frw) mw’ihererekanya ry’amafaranga mu kiswe Blessing akabacikira mu Mujyi wa Kigali nyuma akaza gufatwa agashyikirizwa RIB nyuma bakamubona i Kigali kandi atarabishyuye.
Aba baturage bavuga ko bashishikarijwe kujya muri irihererekanya ry’amafaranga (pyramide) babeshywa ko ari Ibimina mu buryo bubiri hari ikitwa ‘Ujama’ ndetse na ‘Blessing’ baje kwamburirwamo bandikira Minisitiri w’intebe kuwa 01 kamena 2021 basaba Leta ko yabafasha kwishyuza ababambuye amafaranga yabo.
Niyoyankunze Esperance wari warabashishikarije ku jya muri iyi pyramide yitwa Blessing yaje kuva mu karere ka Rusizi aho atuye akaba ari naho yakoreye ibikorwa byose ahungira ikigali aza gufatirwayo ashyikirizwa RIB n’ubushinjacyaha ntiyazanwa kuburanishirizwa i Rusizi nkuko abandi babazana.
Abaturage bandikiye Procureur General basaba dosiye ya Niyoyankunze Esperence igakurikiranwa i Rusizi ariko siko byagenze ahubwo bamubonye yarafunguwe atabishyuye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni magana atanu yabambuye nk’uko babivuga.
Nyuma yo kubona uyu mugore yidegembya muri Kigali ngo bahisemo kwicara ku Rukiko basaba ko yatabwa muri yombi maze akaryozwa amafaranga yabo yatwaye cyangwa bagahabwa ibisobanuro byimbitse kuko batazi uko yafunguwe.
Abaturage baganiriye na UMUSEKE ku Rukiko Rukuru rwa Rusizi bavuga ko bashaka kwishyurwa amafaranga yabo kubera ko ari yo bari bacungiyeho, kuba barambuwe byabagizeho ingaruka zirimo no gusenya ingo kuko hari abagore bari babigiyemo abagabo babo batabizi.
Uyu muturage ati” ntabwo ari imyigaragambyo nkiyo muzi twicaye ku Rukiko Rukuru tuje kubaza impamvu tutabona amafaranga yacu ,abo RIB yagiye ifata bagiye bafungurwa tutishyuwe, ntabwo tuzi impamvu bafunguwe ntitwizeyeko tuzayabona kandi bari gufungurwa.”
Umubyeyi ufite abana babiri b’impinja watandukanye n’umugabo we kubera kwamburwa yagize ati” Nazanye impinja z’amezi abiri, twatanze badushishikariza ko ari Ibimina byo kugirango tuzamurane nk’abagore, nashwanye n’umugabo nari nabikoze atabizi ,turashaka amafaranga yacu.”
Undi ati” Nta mutekano mfite nari natanze miliyoni ebyiri imwe niyo yari iyanjye indi nari nayigujije aho nagujije bari kunyishyuza.”
SRC:Umuseke