Image default
Utuntu n'utundi

Urukundo rw’agahararo

Iyo ukunda umuntu by’agahararo, wowe uba wumva umukunda nyabyo. Kandi n’ubundi, urukundo nyarwo rujyana n’ibyiyumvo. Ariko ibyo urukundo rw’agahararo n’urukundo nyarwo rushingiraho biratandukanye. Urukundo rw’agahararo ruba rushingiye gusa ku byo umuntu yashimye ku wundi bigaragara inyuma.

Urwo rukundo rw’agahararo rutuma umuntu atabona aho undi afite intege nke, n’ibyiza afite rukabikabiriza. Urukundo rw’agahararo twarugereranya n’akazu kubakishije umucanga gusa.

Twifashishije ‘Réveillez-Vous’  aho kagaragaza ko uyu munsi ushobora kubona umuntu ukumva uramukunze ny’ukwezi wabona undi, na we ukumva uramukunze!” Iyo uzi neza ibyiza by’umuntu n’aho agira intege nke, ni bwo uba ushobora kumukunda urukundo nyakuri. Ntibitangaje kuba Bibiliya isobanura ko urukundo atari ikintu umuntu yiyumvamo gusa, ahubwo ko rukubiyemo n’indi mico.

Nanone kandi, urukundo nyarwo rutuma umuntu agaragaza iyo mico ashingiye ku byo azi. Ntaba abitewe n’ubujiji cyangwa gupfa kwemera ibintu buhumyi.

Niba ukuze bihagije ku buryo watangira kurambagiza uwo muzabana, wabwirwa n’iki ko uwo urambagiza umukunda urukundo nyakuri? Ntuzafate umwanzuro ushingiye ku byo umutima wawe ukubwira, Jya umenya neza uwo muntu, aho kwibanda ku buranga bwe gusa. Muzafate igihe gihagije cyo kumenyana. Zirikana ko urukundo rw’agahararo ruyoyoka mu gihe gito. Ariko urukundo nyarwo rwo uko igihe kigenda gihita rurushaho gukomera kandi ni “rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.

Nusobanukirwa ko udakwiriye gukururwa gusa n’uko umuntu agaragara inyuma (ibyo ureba), kandi ko ukwiriye kwirinda urukundo rw’agahararo (uko wiyumva), bizaguha icyizere cy’uko ushobora kuzabona umuntu mukundana urukundo nyarwo.

iriba.news@gmail.com

 

Related posts

“Nta mugabo winjira muri Resitora mbere y’umugore

EDITORIAL

Abagabo ku isonga mu kwitabira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya AI

EDITORIAL

Ibyo ukwiye kumenya mbere yo gushyira ubuzima bw’umukunzi wawe ku mbuga nkoranyambaga

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar