Image default
Amakuru

Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mukuru mwiza wa Eid al Ad’ha

Ubwo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 Abayisilamu bo mu Rwanda ndetse no ku isi hose barimo kwizihiza umunsi Mukuru wa Eid al Ad’ha, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabifurije umunsi mwiza.

Uyu munsi mukuru w’igitambo urimo kwizihizwa mu gihe Isi ndetse n’u Rwanda muri rusange bibasiwe n’icyorezo cya Covid-19 ariko by’umwihariko ukaba wasanze mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali hamwe n’utundi turere umunani bari muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe utundi turere 19 turi muri gahunda ya Guma mu Karere.

Ibi byatumye Umukuru w’Igihugu yibutsa ko mu gihe abantu barimo kwizihiza uyu munsi bishimana n’imiryango yabo, bagomba kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “Ndifuriza umunsi Mukuru mwiza Abayisilamu bose barimo kwizihiza Eid al Ad’ha, mu Rwanda no ku isi hose, dukomeze kwirinda iki cyorezo mu gihe turimo kuwizihiza hamwe n’imiryango ndetse n’inshuti zacu’.

Uyu munsi wa Eid al Ad’ha ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Nyanza aho mu butumwa bwatanzwe na Mufti w’u Rwanda, yibukije Abayisilamu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu Turere tutari muri gahunda ya Guma mu Rugo, Abayisilamu bemerewe gukora isengesho rya Eid al Ad’ha ariko rikorerwa mu misigiti yari isanzwe yaremerewe kwakira abantu kuko yujuje ibisabwa aho ryakozwe na 30% by’abagomba kuba bakirwa n’umusigiti.

SRC:KT

Related posts

Perezida Kagame yahakanye ko nta musirikare wa RDF urwanira ku butaka bwa RDC

Emma-marie

SSP Sengabo Hillary mu basoje amasomo y’aba Ofisiye bakuru

EDITORIAL

Ese koko Ingoro y’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yaba igiye kwimuka?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar