Saadi Gaddafi, umuhungu wa Mouammar Gaddafi wahoze ari Perezida wa Libye, yafunguwe nyuma y’imyaka irindwi mu gihome.
Kuri iki cyumweru Minisiteri y’Ubutabera muri Libye yatangaje ko Saadi Gaddafi yafunguwe kuri iki cyumweru.
Uyu muhungu wa Gaddafi akaba yari yarafunzwe mu 2014 nyuma y’ihirikwa n’urupfu rwa Se Mouammar Gaddafi mu 2011.
RFI dukesha iyi nkuru yavuze ko Minisiteri y’Ubutabera muri Libya yatangaje ko “Saadi Mouammar Gaddafi yafunguwe n’ubutabera.”
Saadi Gaddafi ni umuhungu wa gatatu wa Col Mouammar Gaddafi, yatawe muri yombi mu 2014 nyuma yaho igihugu cya Niger yari yarahungiyemo gifashe icyemezo cyo kumwohereza muri Libya.
Akimara gutabwa muri yombi bahise bamwogosha umusatsi n’ubwanwa, amafoto ye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Saadi Gaddafi yari yahungiye muri Niger nyuma yaho se yiciwe muri 2011 mu myivumbagatanyo y’abaturage batashakaga ubutegetsi bwe.
Leta ya Libya yamushinjaga icyaha cyo kurasa abantu bari mu myigaragambyo yarwanyaga leta n’ibindi byaha binyuranye byakozwe igihe se yari ku butegetsi.
Saaadi Gaddafi yamenyekanye cyane kubera ko yigeze kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Butaliyani.
Iriba.news@gmail.com