Abategetsi bo muri Amerika barimo gushakisha umukobwa wo muri leta ya Florida waburiwe irengero yarafashe urugendo rwo gutembera mu muhanda n’umukunzi we biyemeje kuzashingana urugo (fiancĂ©).
Gabrielle Petito, umenyerewe ku izina rya Gabby, w’imyaka 22, ntabwo arongera kuvugana n’abo mu muryango we kuva mu mpera y’ukwezi kwa munani, ubwo yari yaragiye gutemberana n’umusore bakundana muri leta ya Wyoming.
Polisi ivuga ko umusore bakundana, Brian Laundrie w’imyaka 23, watashye (wasubiye mu rugo), ubu ari we irimo kwibandaho mu iperereza.
Bombi batangazaga ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza urugendo rwabo bakoraga bakagenda barara mu ihema.
Polisi ivuga ko Bwana Laundrie yavuye muri urwo rugendo ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa cyenda. Iminsi 10 nyuma yaho, ababyeyi ba Gabby batabaje bavuga ko yaburiwe irengero.
Ariko polisi ivuga ko Bwana Laundrie arimo kwanga kuyivugisha ku bijyanye no kuburirwa irengero kw’umukunzi we.
Todd Garrison, umukuru wa polisi mu mujyi wa North Port muri Florida, yagize ati: “Turimo kwinginga buri wese, harimo na Brian, kudusangiza amakuru ku ho aherereye muri ibi byumweru bicye bishize”.
“Kubura amakuru ava kuri Brian birimo gukoma mu nkokora iri perereza. Ibisubizo bizageraho biboneke”.
Ariko Steve Bertolino, wunganira mu mategeko Bwana Laundrie, yashyigikiye guceceka kw’umukiliya we.
Ati: “Mu byo nagiye mpura na byo [mu kazi kanjye], abakundana akenshi ni bo ba mbere inzego zigenzura iyubahirizwa ry’amategeko zibandaho mu bibazo nk’iki kandi no kuburira kuvuga ko ‘ikivuzwe cyose kizakugaruka’ ni ukuri, hirengagijwe niba umukiliya wanjye hari aho ahuriye n’ibura rya Madamazela Petito”.
Bwana Bertolino yagize ati: “Kubera ibyo, agiriwe inama n’umwunganizi, Bwana Laundrie ntarimo kuvuga kuri iki kibazo”.
Mu kwezi kwa karindwi ni bwo aba bakunzi bari batangiye urugendo rwabo rwo kuzenguruka igihugu bagenda mu muhanda mu modoka y’ivani (van) y’umweru yo mu bwoko bwa Ford Transit, bagatangaza ku mbuga nkoranyambaga amakuru mashya y’aho bageze.
Bifashe amashusho bamwenyura, basomana, baniruka ku myaro (beaches/plages) muri video yo kuri youtube igira iti “Gutangira urugendo rw’ubuzima bwacu muri Van”imaze kurebwa inshuro zirenga 700,000.
Ibyumweru bibiri mbere yuko Madamazela Petito aburirwa irengero, polisi yo muri leta ya Utah yatabajwe ku kibazo kirimo abo bakunzi.
Abapolisi basanze Petito arimo kurira kandi yinubira ubuzima bwe bwo mu mutwe, nkuko bikubiye muri raporo ya polisi. Nta kirego na kimwe batanze.
Polisi ubu yafashe iyo modoka y’ivani ndetse irimo kuyigenzura ngo irebe niba hari ibimenyetso yayisangamo.
Umuryango wa Petito wasabye Laundrie gutanga ibisubizo, birimo n’igihe cya nyuma aheruka kumubona n'”impamvu yasize Gabby we wenyine agatwara ivani ye [ya Gabby] akayijyana muri Florida”.
Mu itangazo wasohoye, uyu muryango ugira uti: “Ibi ni ibibazo by’ingenzi bicyeneye ibisubizo by’aka kanya”.
SRC:BBC