Kanseri ya Prostate, ifata igice kimwe mu bigize imyanya myibarukiro y’abagabo ni imwe mu zikunze kujegeza abagabo batandukanye dore ko itarobanura abakomeye n’abarohereje.
‘Prostate’ ni rumwe mu ngingo zigize imyanya myibarukiro y’igitsinagabo, iki gice giherereye munsi y’uruhago gikikije umuheha usohora inkari n’amasohoro. Ni urugingo rutaboneshwa amaso.
Abagabo batandukanye b’ibyamamare, abaperezida b’ibihugu by’ibihangange ndetse n’ibyo ku mugabane w’africa yagiye ibajegeza abandi yarabahitanye.
Kanseri ya prostate iterwa niki?
Top Sante dukesha iyi nkuru ivuga ko impamvu itera iyi kanseri itazwi, ariko kandi hari abashakashatsi bavumbuye ko yaba iterwa n’imikurire irengeje urugero y’uturemangingo two mu rugingo rwa ‘prostate’ mu bindi biyitera harimo gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu batandukanye.
Mu bo ikunze kwibasira twavuga nk’abagabo barengeje imyaka 50 y’amavuko, abateruye ibiremereye, kuba warigeze kumenyera gukora imibonano mpuzabitsina nyuma ukabiharika, kurya ibinyamavuta byinshi, kunywa itabi ryinshi n’ibindi.
Nubwo bigoye kubona ibimenyetso by’iyi kanseri iyo umuntu agifatwa, uko igenda ikura bigenda byigaragaza.
Muri byo twavuga:
-Gushaka kunyara buri kanya kandi ntubashe gufunga inkari, gushaka kunyara inshuro nyinshi nijoro, kutabasha gutungereza igihe urimo kunyara kandi hakajya haza inkari nkeya, kunanirwa kunyara uhagaze, amaraso mu masohoro cyangwa mu nkari n’ibindi.
Kanseri ya prostate ishobora kuvurwa igakira iyo igaragaye hakiri kare, ariko kandi abagabo bagirwa inama yo kwirinda ibyavuzwe hejuru biyitera, ku bafite abo bashakanye nabyo biri mu biyirinda binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina kuko gusohora kenshi bigabanya ibyago byo kuyirwara.
Ntitinya ibyamamare n’Abaperezida
Mu mwaka wa 2016, Francois Mitterrand wabaye Perezida w’Ubufaransa, yishwe na kanseri ya prostate. Iyi ndwara akaba yari ayimaranye imyaka 14 byaragizwe ibanga rikomeye.
Ni mu gihe mu mwaka wa 2013, uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Francois Hollande, yatangaje ko yamaze iminsi mu bitaro kubera kanseri ya prostate.
Mu 2007, Uwahoze ari Perezida wa Zaire, Mobutu Sese Seko, ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko ariyo yamuhitanye.
Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Nyakwigendera Nelson Mandela mu 2001 yatangaje ko ayirwaye.
Colin Powell, wabaye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuherwe Warren Buffett nabo barwaye kanseri ya Prostate.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, rigaragaza ko iyi kanseri ya prostate ir mu zibasira abagabo izifata izindi ngingo z’umubiri.
Iriba.news@gmail.com