Abanyamakuru Maria Ressa na Dmitry Muratov batsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera “urugamba rw’ubutwari” mu guharanira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo muri Philippines no mu Burusiya.
Komite yo muri Norvege itanga ibi bihembo bombi yabise “abahagarariye abandi banyamakuru barwanira iyi ngingo”.
BBC yanditse ko abatsindiye iki gihembo, cy’agaciro ka miliyoni 10 z’amakrona ya Sweden (hafi miliyari imwe y’u Rwanda), batangajwe na Norwegian Nobel Institute i Oslo.
Dmitry Muratov
Batoranyijwe mu bakandida 329 bari baratanzwe.
Ressa, wafatanyije gushinga ikinyamakuru cyo kuri internet Rappler, mu 2020 yahamijwe ibyaha nyuma yo gukoresha ubwisanzure “akerekana ibikorwa bibi by’ubutegetsi, gukoresha urugomo no kwiyongera kw’igitugu mu gihugu cye Philippines.”
Komite itanga ibi bihembo ivuga ko Muratov, wafatanyije mu gushinga ikinyamakuru cyigenga Novaja Gazeta akakibera umwanditsi mukuru imyaka 24, yamaze imyaka myinshi aharanira ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo mu Burusiya mu ngorane nyinshi.
Mu itangazo yasohoye, iyi komite igira iti: “Itangazamakuru ryisanzuye, ryigenga, kandi rifite ibimenyetso rifasha kurwanya gukoresha nabi ubutegetsi, kubeshya, n’intambara y’icengezamatwara.”
Yongeraho ko “Mu gihe nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, bizakomera guteza imbere umubano wa kivandimwe w’ibihugu, kureka gukoresha intwaro, cyangwa ko isi iri ku murongo yagerwaho mu gihe cyacu.”
         Umunyamakuru Maria ressa
Igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kigamije kubaha abantu cyangwa imiryango “yakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kubanisha neza ibihugu.”
Umwaka ushize iki gihembo cyahawe ishami rya ONU ryita ku biribwa ku isi PAM/WFP, kubera umuhate waryo mu kurwanya inzara no gutuma habaho amahoro.