Image default
Mu mahanga

Aba Taliban ‘bakoreye iyicarubozo banica’ abagabo ba nyamucye

Aba Taliban baherutse “kwica” no gukorera iyicarubozo (kuboreza igufa mu Kirundi) rikomeye abantu benshi bo mu bwoko bwa ba nyamucye bwa Hazara muri Afghanistan, nkuko bivugwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International.

Ababibonye bavuze mu buryo buteye ubwoba uko ubwo bwicanyi bwakozwe. Bwabereye mu ntara ya Ghazni mu ntangiriro y’ukwezi kwa karindwi.

Kuva aba Taliban bafata umurwa mukuru Kabul ku cyumweru, bagerageje kugaragaza isura yabo irimo kwigengesera.

Ariko Amnesty yavuze ko ubwo bwicanyi n’iyicarubozo ari “ikirango giteye ubwoba” cy’ubutegetsi bw’aba Taliban.

Aba Hazara ni bwo bwoko bwa gatatu mu bunini muri Afghanistan.

Ahanini bugizwe n’abayisilamu b’aba Shia, kandi bumaze igihe bukorerwa ivangura n’itotezwa muri Afghanistan na Pakistan higanje abayisilamu b’aba Sunni.

Amnesty ivuga iki?

Muri raporo yayo yatangaje kuri uyu wa kane,  Amnesty yavuze ko abagabo icyenda b’aba Hazara bishwe hagati y’itariki ya 4 n’iya 6 y’ukwezi kwa karindwi mu karere ka Malistan mu ntara ya Ghazni iri mu burasirazuba.

Uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuganye n’ababibonye ndetse usuzuma gihamya y’amafoto nyuma y’ubwo bwicanyi.

Abatuye mu byaro bavuze ko batorotse bava mu misozi ubwo imirwano yakazaga umurego hagati y’izari ingabo za leta ya Afghanistan n’abarwanyi b’aba Taliban.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ubwo bamwe muri bo basubiraga mu cyaro cya Mundarakht gushaka ibiribwa, bavuze ko aba Taliban bari basahuye ingo zabo ndetse babategereje.

Ku rundi ruhande, abagabo bamwe banyuze i Mundarakht bavuye mu mudugudu wabo bagana aho bahungiye na bo batezwe igico.

Bose hamwe, bivugwa ko abagabo batandatu barashwe, bamwe mu mutwe, naho abandi batatu bakorerwa iyicarubozo kugeza bapfuye.

Nkuko bivugwa n’ababibonye, umugabo umwe yanigishijwe furari ye ndetse imitsi y’akaboko bayimusohoramo. Undi murambo wararashwe kugeza ucitsemo ibice byinshi.

Uwabibonye yavuze ko yabajije abarwanyi b’aba Taliban impamvu bakoreye ubwo bunyamaswa ku bantu babo.

Umurwanyi umwe bivugwa ko yasubije ati: “Iyo ari mu gihe cy’imirwano, buri muntu arapfa, icy’ingenzi si uko uba ufite imbunda cyangwa utazifite. Ni igihe cy’intambara”.

Abantu batambuka iruhande rw'umusigiti mu ntara ya Ghazni muri Afghanistan

Abo mu bwoko bwa Hazara bakunze kuba mu misozi miremire yo mu gace ko hagati muri Afghanistan

Umunyamabanga mukuru wa Amnesty Agnès Callamard yagize ati: “Ubunyamaswa bwa nta mpuhwe bugaraga muri ubu bwicanyi bwibutsa amateka y’aba Taliban, kandi ni ikirango giteye ubwoba cy’ubutegetsi aba Taliban bashobora kuzana”.

“Ubu bwicanyi bugambiriwe ni gihamya yuko ba nyamucye mu bwoko no mu idini bakiri mu byago by’umwihariko ku butegetsi bw’aba Taliban muri Afghanistan”.

Amnesty yongeyeho ko serivisi za telefone zigendanwa zahagaritswe mu bice byinshi byafashwe n’aba Taliban, ko rero amakuru y’ubwo bwicanyi atari yarahise amenyekana kugeza ubu.

Amnesty yasabye umuryango w’abibumbye (ONU/UN) gukora iperereza no kurinda abari mu byago.

Aba Taliban bari bazwiho ubutegetsi burangwa n’ubunyamaswa muri Afghanistan, bwimaga uburenganzira abagore na ba nyamucye mu bwoko, mbere yuko bahirikwa mu 2001 n’urugaga rw’ingabo z’amahanga zirangajwe imbere n’Amerika.

Mu kiganiro cya mbere kuva bafata Afghanistan bagiranye n’abanyamakuru i Kabul muri iki cyumweru, aba Taliban basezeranyije ko nta bitero byo kwihorera bizabaho ku muntu uwo ari we wese wakoranye n’ingabo z’amahanga.

Muri icyo kiganiro, uyu mutwe w’intagondwa wanasezeranyije ko uzubahiriza uburenganzira bw’abagore hisunzwe itegeko rya kisiramu rya sharia.

Ariko inyandiko ya ONU yaburiye ko abarwanyi b’aba tariban barimo kugenda umuryango (urugi) ku wundi bashakisha abantu bakoranye n’ingabo za OTAN/NATO cyangwa abakoranye na leta yari iriho mbere ya Afghanistan.

Aba Hazara ni bande?
  • Bafite inkomoko muri Mongolia no muri Aziya yo hagati
  • Bivugwa ko bakomoka kuri Genghis Khan n’abasirikare be, bateye Afghanistan mu kinyejana cya 13
  • Ahanini bagizwe n’abayisilamu b’aba Shia, mu bihugu bya Afghanistan na Pakistan byiganjemo abayisilamu b’aba Sunni
  • Bagize 9% by’abaturage miliyoni 39.9 batuye Afghanistan
  • Mu gihe cyashize batotejwe bikomeye n’aba Taliban.

Related posts

Uganda: Abagabo 18 bari baraburiwe irengero bongeye kugaragara

EDITORIAL

South Africa: Ukekwaho kwica abagore batanu ‘yiyahuriye muri kasho ya polisi’

Emma-marie

Afghanistan: US yishe ucura imigambi wo mutwe wiyise ‘Leta ya Kisiramu’

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar