Image default
Amakuru

Abantu 13 bafatiwe mu Rwanda bari mu mugambi wo gukora iterabwoba

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021 buragira buti :

“Polisi ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha beretse itangazamakuru abantu 13 bafashwe ku matariki atandukanye ubwo biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Polisi n’izindi nzego z’umutekano bafata aka gatsiko k’iterabwoba bagasanganye ibikoresho bitandukanye kendaga gukoresha muri uyu mugambi mubisha. Bamwe muri aka gatsiko bafatiwe mu Mujyi wa Kigali abandi bafatirwa mu Karere ka Rusizi na Nyabihu.

Iperereza ku bufatanye na RIB riragaragaza ko aka gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.

Uyu mutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), muri Kivu y’Amajyaruguru. Mu bikoresho bitandukanye aka gatsiko kafatanywe harimo; itsinga, imisumari, amatelefone, ibintu biturika na videwo bigishirizwagaho.

Turashimira abantu bagiye bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo haburizwemo ibi bitero. Polisi izakomeza gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana, gukumira, kurwanya, no guhashya ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba ndetse n’ikindi icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’Igihugu.”

Mu kiganiro Perezida wa Repuburika Paul Kagame yagiranye na Televiziyo Rwanda ku tariki ya 5 Nzeli 2021, yavuze ko bimwe mu byihebe biri mu Ntara ya Cabo Delgado, harimo n’Abanyarwanda. Yaravuze ati “Bamwe muri ibyo byihebe, twabonye ko baturuka mu bice bitandukanye harimo n’u Rwanda. Twabonye ko harimo Abanyarwanda, hari Abanya-Uganda, Abanye-Congo, Abarundi, Abanya-Tanzania bose barahagarariwe. Muri kariya gace, ibyo byihebe bituruka mu bihugu bitandukanye.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Urubyiruko rwasabwe kongera umusanzu rutanga mu kubaka Igihugu ruhereye mu Mudugudu

Emma-marie

Perezida Kagame yifurije Ingabo z’u Rwanda umwaka mushya muhire wa 2021

Emma-marie

Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta igihe kirekire- Dr Bizimana

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar