Image default
Abantu

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barafunze

RIB yafunze abakozi 5 b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.

Bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Iperereza rirakomeje kugirango dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo.

RIB irongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko Ibi byaha bimunga imari n’ubukungu by’igihugu bitihanganirwa.

SRC: RIB

Related posts

Rwamagana: Baratabariza Umwana watewe inda n’umukoresha we afite imyaka 14

EDITORIAL

Kigali: Abakobwa bavuga ko bari batunzwe no gukora uburaya barasaba Leta ubufasha

Emma-marie

umukuru wa WHO yavuze uko abasirikare ba Eritrea bishe nyirarume

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar