Image default
Utuntu n'utundi

Abasaba intanga basabwe gushishoza

Urubanza rw’umugabo watanze intanga ahantu hatandukanye ku isi uvuga ko yabyaye abana barenga 180 rwakoreshejwe n’umucamanza mu Bwongereza nk’urugero mu kuburira abantu ku kaga kari mu gutanga no kwakira intanga mu buryo butagenwe n’amategeko.

Robert Charles Albon, wiyita Joe Donor, avuga ko yabyaye abana henshi ku isi kuva mu Bushinwa, Australia, kugera muri Amerika, nyuma yo kwamamaza ko atanga intanga ku bazikeneye.

Ariko kuri ‘couple’ imwe mu bo yazihaye byahindutse “inkuru iteye ubwoba” nyuma y’uko ajyanye mu rukiko iyo ‘couple’ y’abagore babiri yahaye intanga asaba uburenganzira ku mwana wabo.

Ni gacye cyane mu rubanza rujyanye n’umuryango rurimo umwana urukiko rutangaza ababurana, ariko umucamanza yavuze ko byari mu nyungu rusange gutangaza Charles Albon.

Mu mwanzuro we, umucamanza yavuze ko yashakaga kurengera abagore no kubaburira ku ngaruka ziva mu guhabwa intanga mu buryo butanyuze mu mategeko no gukoresha Albon.

Umwana uvugwa muri uru rubanza yasamwe hakoreshejwe urushinge batera umugore intanga-ngabo, nubwo Albon we avuga ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’uwo mugore bicaye inyuma mu modoka. Ibyo umucamanza yatesheje agaciro.

Urukiko rw’Umuryango rw’i Cardiff muri Wales/Pays de Galles, rwabwiwe ko Albon, uri mu kigero cy’imyaka 50, yahuye n’uwo mwana ishuro imwe gusa iminota 10 kugira ngo bifotoze, ubwo uwo mwana yari amaze ibyumweru bicye avutse.

Albon yasabye urwo rukiko ko rumuha uburenganzira kuri uwo mwana, ko izina rye rishyirwa ku cyangombwa cy’amavuko cy’umwana, kandi izina ry’umwana rigahinduka.

Albon yasabaga ko undi mubyeyi w’uwo mwana (umugore washakanye na nyina w’umwana) atitwa nyina w’umwana ahubwo “nyina wabo”, nubwo bwose uyu yemewe n’amategeko nk’umubyeyi w’uwo mwana kuva akivuka.

Aba bagore bombi bavuga ko batewe ibibazo bikomeye n’uru rubanza – rwamaze imyaka irenga ibiri – kandi rwabaye imwe mu mpamvu zatumye batandukana.

Urukiko rwabwiwe ko umugore watwite akabyara uyu mwana yagize umujagararo(stress), ihungabana, n’ibitekerezo byo kwiyahura byagiye bikomera kubera uru rubanza.

Umwanzuro warwo wafashwe mu 2023, nubwo ubu ari bwo bitangajwe – uvuga ko nubwo Albon avuga ko yashakaga “kurengera imibereho” y’umwana ahubwo “yirebagaho ubwe gusa”.

Umucamanza yanzuye ko aba bagore “bahisemo ubaha intanga ubyamamaza avuga ko nyina w’umwana yihitiramo niba hazabaho kongera kubonana.

Ko “hari ibimenyetso by’ibyo Albon yavuze ku mbuga ze nkoranyambaga ko ibyo ari ko abihitamo” – kuba uwo yahaye intanga agena niba azabonana n’umwana.

Urukiko rwasanze Albon, ukomoka muri Amerika ariko wabaga mu Bwongereza mu gihe cy’urubanza, yaratangije iki kirego kugira bimufashe kubona uburenganzira bwo kuba mu Bwongereza. Ibyo we yahakanye.

Umucamanza yavuze ko kuri Albon “abagore n’abana bisa n’aho ari ibicuruzwa uko agenda yongera abana ku isi – mu Bushinwa, Amerika, Argentine, Australia, Ubwongereza n’ahandi aho yabyaye”.

Umucamanza kandi yanzuye ko “nta nyungu” ku mwana iri mu guhindura amazina ye kandi ko kongera guhura na Albon na byo nta nyungu bifitiye uwo mwana.

Albon (Joe Donor) yiyamamaza ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook na Instagram avuga ko atanga intanga zo gufasha abakeneye kubyara, hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa akazibaha mu buryo busanzwe bw’imibonano mpuzabitsina.

Albon avuga ko benshi mu bana yabyaye ahaye ababyeyi intanga bagiye bavuka ahibereye

Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Sun muri Kanama(8) ishize, yagize ati: “Mfite abana bagera ku 180 kandi nahuye n’abagera kuri 60 muri bo.

“Nshobora kutazigera mbona benshi muri bo, byose biterwa n’uko mbanye na ba nyina…[ariko] mpitamo ko nagirana umubano runaka na bo”.

Umwe muri bariya bagore Albon yareze yavuze ko uru rubanza rwababereye umusaraba n'”inkuru iteye ubwoba”.

Umucamanza yavuze ko uyu mugore “yumva isi yose igomba kumenya akaga kari mu guhabwa intanga mu buryo butisunze amategeko”.

“Abagore bagowe no gutwita bagomba kumenya ari uku bimeze kandi bashobora guhura n’inkuru nk’iyi iteye ubwoba”.

Umucamanza avuga ko yashakaga “kuburira abagore ku ngaruka” ziri muri ibi, ariko no kuburira Joe Donor ubwe.

Ati: “Ni umugabo ushaka gukomeza gutanga intanga ku bagore bababaye bashaka iyo serivisi, gusa bakwiye kumenya ibyago biri mu gukorana na we”.

BBC ivuga ko uyu mugabo yatangaga intanga bidaciye mu bitaro bibifitiye uburenganzira, nta rugero ntarengwa rw’abo aziha, kandi nta ngingo z’amategeko zisunzwe hagati ye n’abo azihaye.

Amategeko mu Bwongereza avuga ko umuntu umwe atagomba kurenza imiryango 10 atanga intanga, kandi bigakorerwa mu bitaro byemewe.

Ibihugu byinshi ku isi byashyizeho, ibindi birimo gushyiraho, amategeko agenga ibi bikorwa byo gutanga no kubika intanga, gutwitira abandi, n’ibindi bijyanye no kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu Rwanda, umwaka ushize inteko ishinga amategeko yemeje umushinga w’itegeko ririmo ingingo zirebana n’ibi.

Uwo mushinga w’itegeko wemerera gusa “abashyingiranywe bafite ikibazo cyo kutabyara” kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uvuga kandi ko abashaka gutanga intanga/insoro zabo kwemera gukurikiza ibisabwa no gukoresha ikigo cy’ubuvuzi kibifitiye ububasha.

Related posts

Wari uziko aho ‘Whatsapp’ yavukiye batitabira kuyikoresha?

EDITORIAL

Igikuba cyacitse kubera umukobwa waburiwe irengero yagiye kurya iraha n’umukunzi we

EDITORIAL

Nigeria: Leta ya Kaduna yemeje gushahura abafashe abagore ku ngufu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar