Umwe mu batwara abagenzi kuri Moto, yabwiye Perezida Kagame bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije abakora aka kazi birimo icy’ubwishingizi buhenze, ibyangombwa bitandukanye basabwa, umusoro ndetse na mubazi. Perezida abizeza ko agiye kubikemura.
Guhera kuri uyu wa kane tariki 25 Kanama 2022, Perezida wa Repuburika, Paul Kagame yatangiye uruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, Akarere ka Ruhango niko kabimburiye uTurere azasura.
Mu Karere ka Ruhango, Umukuru w’Igihugu yahaye abaturage umwanya bamugezaho, ibibazo, ibitekerezo ndetse n’ibyifuzo. Bizimana Pierre wavuze ko atwara abagenzi kuri Moto, yatangiye asaba Perezida Kagame Stade mu Karere ka Ruhango. Umukuru w’Igihugu amusubiza ko hazashakwa uburyo haboneka stade zajya zikoreshwa n’uturere twegeranye.
Umumotari yabwiye Perezida Kagame ko ‘Batabona inyungu ‘ kubera ibyo basabwa
Bizimana yakomereje ku kibazo cy’abamotari ati “Hari ikibazo cy’ubwishingizi buhenze, ibyangombwa bindi ndetse n’imisoro ku buryo abantu badashobora gukora ngo babone inyungu[…]nyakubahwa mudukorere ubuvugizi ibi bibazo bikemuke.”

Perezida Kagame yahise amwizeza ko ibi bibazo bigiye gushakirwa umuti. Yagize ati “wivunika ndabyumva.” yasabye Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana, kugira icyo avuga kuri iki kibazo, avuga ko hari inzego ziri kugikoraho ndetse ko mu mezi abiri kizaba cyakemutse.
Perezida Kagame ati “Nanjye ndagishyiramo imbaraga ku buryo kizaba cyakemutse.”
Abamotari barataka
Abamotari bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka. Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200 Frw.
Umumotari ahabwa mubazi ku buntu ariko Yego Moto yazitanze, ikajya yiyishyura kuri buri rugendo akoze. Umugenzi uteze moto, ibilometero bibiri bya mbere abyishyura 300 Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mbere yari 133 Frw.
Si ibi gusa kandi kuko ngo banasabwa amafaranga ya ‘Autorization’ bita ay’umurengera n’ibindi byangombwa bitandukanye basabwa umunsi ku munsi. Utabifite agacibwa amande na Police.
Umukozi wa RDB wigaruriye imitungo y’umuturage
Umuturage witwa Riberakurora Adolphe yabwiye Perezida Kagame ko hari umuntu ukomeye ukora muri RDB wambuye umuryango we imitungo.
Ati “Hari umuntu ukora muri RDB witwa Mutangana Eugene, yanyuze ku mutungo w’iwacu ikanome yari yagiye gusura umusirikare witwa Kananga[…]avuga ko agiye kuwutwara[…]avuga ko uwo mutungo agiye kuwutwara, wari ikibanza kirimo inzu[…] none yarabitwaye.”
Perezida Kagame yabajije icyo uwo Mutangana yaba yaragendeyeho agatwara uwo mutungo, anabaza uwo muturage niba hari isano bafitanye. Riberakurora yavuze ko uwo mutangana nta sano bafitany. Ati “ahubwo ko yari agiye gusura umusirikare witwa Kananga abonye uwo mutungo yiyemeza kuwutwara, birangira anabikoze.”
Perezida Kagame yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura, ko akurikirana ikibazo cy’uwo muturage.
Mu bandi bagejeje ibibazo kuri Perezida Kagame, harimo umugore wavuze ko umugabo we bari barasezeranye, yamuharitse uwari umukozi we ndetse ngo nawe barasezeranye kandi isezerano rya mbere rigihari (Ntibatandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko).
Kuri iki kibazo, Umukuru w’Igihugu yasabye Minisitiri w’Ubutabera kugikemura.
Nyuma y’Akarere ka Ruhango, Umukuru w’Igihugu aranyura mu Karere ka Huye aho biteganijwe ko ari bugirane ikiganiro n’abavuga rikumvikana.
Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu akazakomereza uruzinduko rwe mu Karere ka Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, akazasoreza uruzinduko rwe mu Karere ka Karongi.
Iriba.news@gmail.com