Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, itsinzwe n’iya Uganda igitego 1-0 mu mukino wo mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Ni ubwa mbere Uganda itsindiye u Rwanda i Kigali kuva mu 1986.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinze na Bayo Fahad ku munota wa 43 twatanze ibyishimo ku bagande gitera ishavu abafana b’Amavubi.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi
Ni umukino wari utegerejwe na benshi, imihigo yo kwegukana itsinzi nayo yari yose hagati y’abafana b’amakipe yombi.
Tariki 10 /10 /2021, Amavubi akazajya muri Uganda mu umukino wo kwishyura. Twabibutsa ko U Rwanda ruherereye mu itsinda E hamwe na Uganda, Mali na Kenya, aya makipe kimwe n’andi atandukanye akaba ari mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.
Ikipe ya Uganda
Photo:Radiotv10