Perezida wa Belarus (BiĆ©lorussie) yavuze ko abamunenga “barimo kuniga” igihugu cye bagishozaho “intambara y’urusobe”.
Alexander Lukashenko yabwiye inteko ishingamategeko ko gushyira mu gaciro byatereranywe ndetse n’imirongo itukura myinshi” ikarengwa, ubwo ibihugu by’i Burayi n’Amerika byafatiraga ibihano igihugu cye.
Yabivuze ashyigikira igikorwa cyo gukoresha imbaraga mu kuyobya indege ya kompanyi Ryanair, yari mu rugendo iva mu Bugereki ijya muri Lithuania, ikagushwa muri Belarus ku cyumweru.
Umunyamakuru wo muri Belarus wabaga mu buhungiro unenga Lukashenko, yahise afatwa arafungwa.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Roman Protasevich, w’imyaka 26, mu mwaka ushize yashyizwe ku rutonde rw’abakora iterabwoba, avuga ko afite ubwoba ko azakatirwa igihano cy’urupfu.
Belarus ni cyo gihugu cyonyine cy’i Burayi ndetse no mu cyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti kigitanga igihano cy’urupfu kandi kikagishyira mu bikorwa.
Sofia Sapega, umukunzi we ukomoka mu Burusiya, na we yarafunzwe. Ubu bombi baregwa ibyaha.
Hatangajwe amashusho abagaragaza bombi, aho aberekana basa n’abemera ibyaha baregwa. Ariko, birashoboka ko bombi babyemeye kubera gushyirwaho agahato.
Ayo magambo ya Lukashenko yari aya mbere avuze ku mugaragaro kuri iryo yobywa ry’indege umunyamakuru agafungwa, ibyateye uburakari mu bihugu by’i Burayi n’Amerika.
Abategetsi b’ibihugu by’i Burayi bashinje Belarus gushimuta iyo ndege, ariko Perezida Lukashenko yavuze ko yakurikije amategeko ubwo yategekaga ko iyo ndege iyobywa.
Belarus ivuga ko iyo ndege yayobejwe kuko hari inkeke ko irimo igisasu cy’umutwe wa Hamas, ariko uyu mutwe w’intagondwa wo muri Palestine wahakanye uvuga ko nta ruhare wagize muri ibyo.
Lukashenko yanavuze ko iyo nkeke y’igisasu yaturutse mu Busuwisi, ariko abategetsi b’Ubusuwisi bavuze ko nta cyo bari bazi kuri ibyo.
Ā Lukashenko yashimangiye ko iyo nkeke y’igisasu yari impamo, kandi ko kuyobya iyo ndege ya Ryanair byabereye hafi ya stasiyo y’ingufu ya nikleyeri.
Yagize ati: “Nagombaga kurinda abantu, nari ndimo gutekereza ku mutekano w’igihugu”. Yongeyeho ko amakuru avuga ko indege y’intambara yoherejwe ngo ihatire iyo ndege yindi kugwa ari “ikinyoma gusa”.
Lukashenko, umaze imyaka 27 ategeka iki gihugu cyahoze kiri mu byari bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, yashinje amahanga kwivanga mu mitegekere y’igihugu cye.
Avugira mu murwa mukuru Minsk, yabwiye abadepite ati: “Iyi ntabwo ikiri intambara y’amakuru, iyi ni intambara y’urusobe igezweho. Tugomba gukora igishoboka cyose kugira ngo tubuze ko iba intambara nyayo”.
Lukashenko yasezeranyije gusubizanya ubukana ku bihano byafatiwe Belarus, ndetse avuga ko leta z’ibihugu by’i Burayi n’Amerika zirimo gukoresha igihugu cye nk'”ahantu ho kugeragereza” kugira ngo zigere ku Burusiya, inshuti ikomeye ya Belarus.
Uburusiya bwashyigikiye inshuti yabwo.
Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya, yabwiye abanyamakuru ati: “Kremlin [ibiro bya perezida] isanga nta mpamvu yo kutizera ibyatangajwe n’ubutegetsi bwa Belarus”.
Iby’ibanze wamenya kuri Belarus
Iherereye hehe?Ā Mu burasirazuba hari inshuti yayo Uburusiya, naho mu majyepfo hari Ukraine.
Mu majyaruguru no mu burengerazuba hari ibihugu bya Latvia (Lettonie), Lithuania na Poland (Pologne) byo muri EU no mu muryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO).
Kuki iki gihugu ari ingenzi?Ā Cyo kimwe na Ukraine, iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 9.5 ni isibaniro mu bushyamirane hagati y’ibihugu by’i Burayi n’Amerika ndetse n’Uburusiya.
Perezida Alexander Lukashenko yahawe agahimbano k'”umunyagitugu wa nyuma usigayeho mu Burayi” amaze imyaka 27 ku butegetsi.
Ni iki kirimo kuba muri icyo gihugu?Ā Hari inkundura y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba ko habaho ubutegetsi bushya bugendera kuri demokarasi ndetse hagakorwa amavugurura mu rwego rw’ubukungu.
Abo batavuga rumwe n’ubutegetsi, hamwe na leta z’ibihugu by’i Burayi n’Amerika, bavuga ko Bwana Lukashenko yakoze uburiganya mu matora yabaye ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani mu 2020.
Ibyatangajwe mu gihugu bigaragaza ko yatsinze ayo matora ku bwiganze bw’amajwi.
Ibikorwa byinshi bya polisi byagabanyije imyigaragambyo mu mihanda ndetse bituma abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafungwa cyangwa barahunga.