Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bavuga nyuma yo gusobanukirwa akamaro k’indyo yuzuye biyemeje guca ukubiri no kugurisha amagi ndetse n’imboga bakagurira abana amandazi.
“Kubera ubumenyi bucye no kudasobanukirwa akamaro k’indyo yuzuye nagurishaga amagi nkagurira abana amandazi, ugasanga abana banjye barazingamye simenye ikibitera. Ubu rero niyemeje guca ukubiri n’iyo myumvire nyuma yo kumva inama tugirwa n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abafashamyumvire mu buhinzi.”
Ibi ni ibyagarutsweho na Musaniwabo Annonciata, wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye wiyemerera ko kugaburira abana indyo yuzuye bitagombera ibya mirenge, ahubwo biterwa n’imyumvire.
Aganira na IRIBA NEWS kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 yavuze ati: “Indyo yuzuye badusobanuriye ko iba igizwe n’ibirinda indwara, ibitera imbaraga hamwe n’ibyubaka umubiri. Ibi rero nasanze biboneka mu byo nshobora kubona. Amagi sinayabura kuko noroye inkoko ziyatera, ahubwo ikibazo n’uko zayateraga nkajya kuyagurisha yose ntasize na rimwe ryo gutogosereza umwana. Nyuma yo kumva inama twagiriwe n’abajyanama b’ubuzima hamwe n’abafashamyumvire b’ubuhinzi, imyumvire yarahindutse, abana bajya barya nibura amagi 3 mu cyumweru.”
Nsengimana Emmanuel atuye mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza. Avuga ko amaze gusobanukirwa akamaro ko kurya imboga ku bantu bakuru ndetse no ku bana.
Yavuze ati: “Ku myaka yanjye 36, muri uyu mwaka wa 2024 nibwo namenye ko imboga zirimo intungamubiri zikomeye. Najyaga mpinga imbwija, imiteja n’izindi mboga byakwera byose nkajya kugurisha, ugasanga abana mbazaniye ibiraha n’amandazi. Kubera inama nziza twagiriwe n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’ibiganiro twumva kuri radio, ubu iwanjye turya imboga ku ifunguro ryose kugirango tubone intungamubiri.”
“Aho guha umwana ‘Bonbon’ muhe urukwavu cyangwa amagi”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric, arashishikariza Abanyarwanda guha abana indyo yuzuye, agatanga inama y’uko aho guha abana ‘Bonbon’ bakwiye kubaha ‘urukwavu, cyangwa se amagi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’Abanyamakuru. Yaravuze ati: “Mu mwanya wo gutanga ‘Cadeau’ ya bonbon zangiza amenyo tanga ‘cadeau’ y’igi, tanga ‘cadeau’ y’inkoko, wa mwana abe abonye indyo yuzuye. Wahaye umwana urukwavu? urukwavu ko rudasaba ibiryo bivuye iburayi? tunguru umuntu mwiganye umushyire inkoko eshanu uti nyabuneka nzagaruke ari 20.”
Guhera tariki 16 Ukwakira kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2024, MINAGRI n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye, batangije ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu imirire iboneye no gukomeza kwihaza mu biribwa. Urubyiruko by’umwihariko urwo mu Turere twa Nyamashake na Ngororero ruzahabwa inkoko zo Korora, gahunda ya Girinka Munyarwanda, izakomeza hirya no hino mu Gihugu, hazaterwa ibiti by’imbuto ndetse n’imboga mu bigo by’amashuri hirya no niho mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hakorwe n’ibindi bikorwa hagamijwe kurwanya inzara.
Rwigamba, asaba Abanyarwanda bose kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi yo soko y’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.
Atangiza iyi gahunda yaravuze ati: “N’ubwo waba ufite ahantu hato hangana gute, tera igiti kimwe cy’imbuto[…]Twese nk’abanyarwanda n’abatuye u Rwanda tugomba gufatanya kugirango turwanye imirire mibi mu gihugu cyacu.”
Imbuto ndetse n’imboga bifasha mu kubaka ubudahangarwa bw’umubiri, Abahanga mu by’imirire bavuga ko uko zitandukanye ku mabara, ari nako ziba zitandukanye kuri vitamines zifite. Bavuga kandi ko kongera ubudahangarwa bw’umubiri hatifashishwa gusa imbuto ahubwo bijyana no gufata indyo yuzuye irimo imboga, ibikomoka ku matungo ndetse n’ibyo mu mazi nk’amafi, isambaza ndetse n’indagara.
Raporo ku mutekano w’ibiribwa yakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2021, yagaragaje ko mu Ntara y’Iburengerazuba, ingo 36% zifite ikibazo cy’ibiribwa, akarere ka Nyamasheke gafite 32.6% by’ingo zifite ikibazo cy’ibiribwa, ndetse n’igipimo kiri hejuru cy’abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe, ari cyo gikennye cyane (40%).
Ni mu gihe Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
iriba.news@gmail.com