Mu cyumweru cya Gatandatu cy’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta, Urukiko rwumvise abatangabuhamya batandukanye barimo n’uwari umunyeshuri wigaga mu Ishuri rya Marie Merci wavuze ku nama zo kwica abanyeshuri b’Abatutsi, Bucyibaruta abitera utwatsi.
Umutangabuhamya w’umugore uba muri Pays bas, afite imyaka 46, yahamagawe n’umuyobozi w’urukiko ku bubasha afite nta ruhande rwamutumije, yavuze ku bwicanyi bwabereye mu ishuri rya Marie Merci.
Yatangiye avuga ati “Icyo navuga ni uko nari umunyeshuri i Kibeho, nkaba nararokotse, nkaba narabonye ibintu bibabaje bigoye kubivuga imbere y’abantu. Ibijyanye na Laurent Bucyibaruta, muby’ ukuri sinari muzi cyane, amazina nari nyazi, muri genoside yaje ku ishuri, icyo gihe abanyeshuri twiganaga bari benshi bageze kuri 500 ngereranije, harimo abatutsi barenga 100.
Genoside itangiye bishe abaturage tubireba n’amaso yacu kuko babiciye mu kigo nigagamo byose narabirebaga, icyo gihe twebwe ntibatwicaga kuko twari turinzwe n’abasirikare. Igihe cyo kwica abaturage kirangiye, bavuze ko abatutsi basigaye ari abari mu ishuri rya Marie merci.
Ntibyari byoroshye kutuvangura kuko abenshi twari abana nta rangamuntu twari dufite byabaye ngombwa ko haba ubukangurambaga mu banyeshuri, kugira ngo twivangure.
Mu by’ukuri ubwo ntabwo Bucyibaruta yari ahari hari hagati mu banyeshuri, byageze aho koko turivangura, nibwo prefet Bucyibaruta yaje ku kibazo cy’uko twivanguye, yazanye na delegation, ishuri ryacu ryari ecole catholique, yazanye na Mgr Misago, n’abandi bategetsi bari munsi ye. Babanje gukorana inama na groupe y’abahutu, hanyuma baza gukorana n’abatutsi. Ni aho namenyeye prefet
Perezida w’Urukiko: : Turagirango tumenye ibyawe muri 1994, uri umunyeshuri, watubwira imyaka wari ufite? 1
Umutangabuhamya: Ni 18, nari muwa 3.
Perezida: Mbere y’ihanurwa ry’indege hari umwuka mubi wabaga hagati y’abanyeshuri?
Umutangabuhamya: Yego.
Perezida: Byatangiye ryari? nigaga muwa 2 ubwo natangiye kubyumva. Waba uzi niba bamwe mu banyeshuri cyangwa abarimu baravuye ku ishuri nta wuzi aho berekeje?
Umutangabuhamya: Yego ndabizi.
Perezida: Hagiye ba nde?
Umutangabuhamya: abarimu n’abanyeshuri benshi ntituzi aho bagiye. Ese hari amaperereza yakozwe ngo bamenye aho bagiye? Oya.
“Kubera uko batotezwaga bahisemo kugenda”
Hari inyandiko tuzareba muri uru rubanza kuri abo bantu bagiye, hari nka telegram yoherejwe na bucyibaruta kuri ministere de l interieur, avuga ko hari abarimu 2 ba marie merci bagiye rwihishwa le 5 ugushyingo 1992 ntibagaruke ku ishuri.
Amakuru akavuga ko bagiye i burundi muri FPR, Abo ni Mureramanzi Jerome, ukomoka runyinya Butare, na Biririmana Justin wa Mukindi muri gitarama.
Kuva bagenda, ndetse n’umunyeshuri Diedonne Kayitare wa ngoma butare, bose b’abatutsi, hari umwuka mubi mu barimu b’abahutu n’abatutsi ndetse bikaba byarageze mu banyeshuri. Ariko Mgr, ubuyobozi bw’ishuri n’ inzego z’umutekano zirabize, hari ingamba zafashwe mu gihe uwo mwuka mubi wakomeza.
Perezida: Ese ayo mazina urayazi?
Umutangabuhamya: Muby’ukuri genoside ntiyatangiye muri 1994, abo barimu ndabazi, ariko nta yandi mahitamo bari bafite, kubera uko batotezwaga, bahisemo kugenda kandi si bo gusa natwe twese
Perezida: Hari abandi bajyanywe n’iyo mpamvu? Simbyibuka ariko byashoboka.
Peresida : Ese umuntu yavuga ko abatutsi bafatwaga nk’ibyitso?
Umutangabuhamya: Yego. Ibyo byabaye mu ugushyingo 1992
Perezida : Ese uwitwa Madeleine Raffin waba umuzi?
Umutangabuhamya: Yari prefet des etudes wacu, kandi yari azi ibibazo hagati y’abahutu n’abatutsi. ariko sinzi icyo yabivugagaho jyewe nari umunyeshuri muto.
Perezida : Tariki 06 Mata nibwo indege yaguye, wakwibuka igitero cya mbere wabonye bica abaturage ngo hari ryari?
Umutangabuhamya: Igitero nibuka ni icyo kwica abatutsi bose hari 14 avril, ariko na nyuma yaho haje ibitero. Abatutsi ikibeho bari benshi cyane buzuye umusozi wa kibeho, ngereranije abo nabonaga barenze ibihumbi 10. Ubwo urumva kubica si umunsi umwe batangiye tariki 14, barara babica, mu gitondo babyuka bica abana, utarapfuye uwo munsi baramuhigaga bakamwica.
Perezida : Wowe, umuryango wawe wabaga he?
Umutangabuhamya : Nakomokaga i Butare.
Perezida : Ese wari ufite abavandimwe mwiganaga?
Umutangabuhamya: Oya.
Perezida: Ni iki watubwira ku barimu cyangwa Diregiteri wa marie merci?
Umutangabuhamya : Diregiteri yitwaga Emmanuel uwayezu, yari umupadiri. Yari amaze iminsi mike yaje kubera imyigaragambyo ijyanye n’ amoko yari yabaye mu kigo, kuko Diregiteri wacu bari bahamukuye, kuko yari umututsi, batuzanira Emmanuel.
Perezida :Uwo Dir Wa mbere yitwaga Sebera JMV, nawe yari umupadiri. Byamugendekeye bite? Baramwishe. Uzi aho bamwiciye?
Umutangabuhamya: Simpazi ariko nzi ko bamwishe muri genoside.
Perezida : Diregiteri mushya yitwaye ate muri genocide?
Umutangabuhamya:Twe yatwerekaga ko ari umuntu mwiza, hari ikintu cyatweretse ko icyo akora ari ukugira ngo atugeze ku rupfu. Ntiyashakaga ko tumwikanga, ariko byageze aho ibintu bikomeye, yatwerekaga ko azaturinda nta kibazo, kugeza aho abanyeshuri bamwe muritwe batoroka baragenda, we aza kutubwira ko bimubabaje ko abanyeshuri bagiye bakaba babiciye hanze, kandi yaragombaga kuturinda twese tukabaho.
Abo bagiye ntibari babishe muby’ ukuri, baragiye bagera i burundi, nyuma nibwo twabonye ko yashakaga ko batwicira hamwe ntihagire ugenda. Ibyo kuvuga ko yagiye kudushakira abaturinda.
Perezida : Watubwira icyo abanyeshuri bakoze mu gihe abatutsi bicwaga?
Umutangabuhamya: Abanyeshuri bagizemo uruhare, kubera ko harimo abiga bataha iwabo, bajyaga kwica bakagaruka mu kigo baga sensibilisa abari mu kigo.
Perezida: Ese byari bizwi ko hari abanyeshuri bica?
Umutangabuhamya: Yego.
Perezida :Diregiteri yari abizi?
Umutangabuhamya: Yaranababonaga.
Perezida: Hari ibihano yabahaga?
Umutangabuhamya :Oya.
Perezida: Ese bari bafite intwaro?
Umutangabuhamya: Sinabonye intwaro ariko bazaga imyenda iriho amaraso, bakavuga ibyo bakoze n abo bishe bakabavuga.
Perezida: Igitero kuri paroisse warakibonye?
Umutangabuhamya: Yego.
Perezida: Ute kandi wari ufungiranye muri refectoire?
Umutangabuhamya: Hari ku manywa, abantu benshi bahunze berekeza ku mashuri yacu, aba gendarmes nibo babarasaga amasasu tubibona, twabireberaga mu madirishya, kugera ijoro ryose twari mu rusaku rw amasasu menshi
Perezida : Waba waramenye uko abatutsi bishwe bashyinguwe?
Umutangabuhamya : Imirambo yamaze iminsi ku misozi, sinibuka iminsi byamaje ariko nyuma haje caterpillar irabayora.
Perezida: Ese waba uzi niba Misago na Bucyibaruta baraje kureba ibyabaye?
Umutangabuhamya: Misago naramubonye, prefet sinamubonye.
Umutangabuhamya: Uribuka ngo ni ryari nyuma y’igitero? Ubanza bwari bukeye. Twebwe abakobwa dortoir zacu zabaga mu gipadiri. dusubiyeyo gutora ibintu byacu kuko hari imirambo myinshi cyane niho nabonye Misago.
Perezida: Watubwira ku gitero cyo kuya 07 Mata ?
Umutangabuhamya: Tumaze gukorana inama na prefet na delegation, aba gendarme bari baturinze batubwiye ko iyo delegation ivuze konta mwanya wo guta baturinda.
Perezida: Kera wabajijwe na TPIR, muri 2003, wavuze ko le 03 Mata abatutsi basabwe kuva mu kigo.
Umutangabuhamya: Batwohereje ahandi twari 106, le 04 mata nyuma ya saa sita , Prefet, Misago na Bourgumestre wa mubuga na chef wa gendarmerie baradusuye babanza kuvugana n’abahutu, baza kutureba nyuma, batubwira ko prefet afite icyo ashaka kutubwira. (we yatubwiye ko atumwe na Guverinoma, twamubwiye ibibazo dufite, ko tudafite aho kuryama twaryamaga ku ntebe, ko nta biryo, nta myenda, atubwira ko nta gisubizo afite ko byagaragaye ko dukorana n’inyenzi, ko igisubizo afite ari uko mu gitondo haza bus zikadutwara iwacu. Twamubwiye ko nta wacu dufite ababyeyi bacu bishwe, atubwira ngo iyo si ikibazo kimureba ko aribuzana Bus zikadutwara iwacu.
Sebuhura yavuzeko ahubwo tugomba kwicwa kuko turi ibyitso. Uwaje wese yaravuze, ariko biragoye kuko nta mwanya twari dufite wo kubumva, ariko ibyo bavugaga byose byatujyanaga ku rupfu, nta numwe wari ku ruhande rwacu. Umunsi wakurikiyeho nibwo haje imodoka itwara abasirikare bari baturinze.
Aba gendarmes bagiye nijoro, mu gitondo tubyutse tubona interahamwe n’aba gendarmes bagose ikigo cyose hari mo abo nzi n’ abo ntazi, kuko harimo abarimu n’abanyeshuri bo muri marie merci. harimo nk’abarimu nka Fatikaramu, jean Pierre Musabyimana, abarimu bo muri ecole des lettres ntibuka amazina.
Abana twari kumwe twarabyutse tujya hamwe twese, twumvaga ari wo munsi wa nyuma wacu, uwashoboye yarihishe abandi barasenga buri wese yakoze icyo ashoboye. Muma saa yine nibwo igitero cyinjiye mu kigo, barica.
Perezida: Uvugana na TPIR (Le 7 Mata, twabonye ikigo cyagoswe, harimo abo twiganaga, Gaudence uwamahoro, aimable, angelique musafari, hristophe musafari, bafite imihoro, intwaro n’ ubuhiri bamwe mu ntarahamwe bari bafite imbunda, baza kudutera aba gendarmes basigara inyuma basaba interahamwe kutwicisha ubuhiri bitonze kandi ntibanduze ishuri n’amaraso kandi ntibakoreshe imbunda na za grenades). ibyo urabyibuka?
Umutangabuhamya: Yego
Perezida: Wavuzeko wagiye kwihisha, wihishe he? Muri toilettes. numvaga induru nyinshi interahamwe ziri kwica bagenzi banjye. mbere y’igitero umwe mu banyeshuri witwa Theophile yari yahishwe n’umu gendarmes witwa nepo.
Bishe bensi nari nzi ko ari jye warokotse nyuma y’ igitero umwe mu barimu wacu yagiye kubara imirambo avuga ko hari abarokotse, asaba interahamwe kujya gushaka abatarishwe, nanjye nibwo bamvumbuye. Interahamwe yahondaguye urugi, nanga gusohoka, agiye gukuraho igisenge nsohoka niruka ku ba gendarme mbasaba kundasa, Nepo avugana n’interahamwe abasaba kutanyica, baza kwemera, ndepo aranjyana ampishanya na Theophile.
Interahamwe zangaga nepo bamubwira ko ahisha abatutsi ko atava aho ataberekanye, abashyira theophile baramukubita bamuta mu cyobo. Nepo yari umu gendarme.
Yarampungishije anjyana mu babikira interahamwe zirahaza, bavuga ko niba batanyishe bica ababikira bose. Bahamagaye nepo araza arahankura kuko bahise bamwimurira ku Gikongoro ajyana kumpisha ku nshuti ze zabaga ku gikongoro.
Nyuma niwo namenye ko hari abanyeshuri barokotse kandi hari abambwiye ko banabafashe ku ngufu nibo babinyibwiriye duhuye nyuma y’ intambara. Kuko hari abakobwa 3 buri gihe iyo twahuraga nta kindi twavugaga, baza kumbwira ko uko ari 3 babafashe ku ngufu, ko babafataga buri munsi iminsi yose yakurikiyeho nyuma y’ igitero, ko interahamwe zabahererekanyaga kugeza abafaransa baje.
Bucyibaruta ahawe ijambo avuga ko nta nama yigeze ibaho yo gutegura ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Marie Merci i Kibeho. Ati ibyo bintu ngo byavuzwe n’umujandarume wo mu rwego rwo hasi sibyo kuko nta mujandarume wazaga mu nama za perefegitura z’umutekano usibye commandant wa jandarumeri kandi commandant ntabwo yahaga rapport abajandarume bo hasi ahubwo abo hasi ni bo bayimuhaga.
Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu majyepfo y’u Rwanda, ushinjwa ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko-muntu rurakomeje i Paris mu Bufaransa.
@Emma-Marie