Image default
Amakuru

Covid-19 :Umumotari udakingiye ntazongera gutwara abagenzi- FERWACOTAMO

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari (FERWACOTAMO) mu Rwanda, Ngarambe Daniel, yavuze ko umumotari udakingiye Covid-19 mu gihe inking zihari atazongera gutwara abagenzi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda tariki  3 /8/2021,  Ngarambe Daniel, umuyobozi wa FERWACOTAMU yavuze ko mu gihe mu Mujyi wa Kigali hatangiye igikorwa cyo gukingira umubare munini w’abamotari, abagera ku bihumbi 17 bakazakingirwa muri iki cyumweru, ashishikariza abarebwa niki gikorwa kucyitabira.

Yagize ati :“Mu gihe tugize amahirwe leta ikaba yadutekerejeho mbere mu makoperative yacu twafashe ingamba ko umumotari udakingiwe atongera gutwara abagenzi mu gihe inkingo zihari kuko ashobora kuzana akaga ko kwanduza bagenzi be aho bahagaze, aho baba bicaye urabizi ko akenshi bakunda kuba begeranye ugasanga noneho tugiye kongera gusubira inyuma.”

Yakomeje ati : “Muri za koperative tuba dufite amategeko iyo igikorwa nk’iki cya leta kije turabihuza tukabiganiraho mu mbuga duhuriyeho, ariko abamotari bagenzi bacu bavuze bati koko nibyo umumotari udakingiwe kandi inkingo zaje byumvikane ko ubwo agomba kuba aretse tukabanza tukareba iki cyorezo aho cyerekera.”

Hashyizweho uburyo bwo kugenzura abakingiwe.

Ngarambe yakomeje avuga ko bashyizeho n’uburyo bwo kugenzura abakingiwe. Ati : “Cyane rwose uburyo burahari kuko abayobozi b’abamotari barahari ari kuva gukingirwa bakamwandika bakagira n’akantu bamuha kagaragaza ko yakingiwe ako bamuhaye rero niko tuzajya tugenda tureba niba agafite[…]buri mumotari wese afite code ye, ako ka ‘jeto’ bari buze kumuha niko kari buze kujyaho code y’umumotari igaragaza ko yakingiwe ibyo tuzajya tugenda tubikurikirana mu muhanda turebe ko icyo gikorwa bakitabiriye.”

Ngarambe ashimangira ko gukingira abamotari bifite inyungu nyinshi dore ko umumotari wo mu Mujyi wa Kigali ashobora gutwara abagenzi bagera kuri 30 ku munsi, aramutse yanduye akaba yagira uruhare mu gukwirakwiza virusi ya corona mu buryo bwihuse.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari (FERWACOTAMO) mu Rwanda, Ngarambe Daniel

Nyuma y’igikorwa cyo gukingira abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali hakazakurikiraho abo mu zindi ntara.

Ubutumwa bwaraye bushyizwe ku rukuta rwa Twitter rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) burakangurira abamotari tariki 03/8/2021, saa mmoya za mu gitondo bajya i Gikondo muri ‘Expo Ground’ cyangwa muri ‘Camp Kigali’ kugira ngo bahabwe urukingo rwa Covid 19. Buri wese arasabwa kuhagera, dufatanye mu rugamba rwo kurwanya iki cyorezo.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Gatabazi na Gasana ntibakiri ba Guverineri

Emma-marie

Musanze: Covid-19 yahombeje abagore baboha imyenda mu budodo babura ubwishyu bw’ubukode

Emma-marie

Kigali: Aba Islamu b’Abashia bahangayikishijwe n’urugomo bakorerwa na bagenzi babo b’Abasuni

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar