Image default
Mu mahanga

DRC: Umusirikare w’Umunyamulenge wishwe bagashinyagurira umubiri we yashyinguwe

Kuri iki cyumweru ni bwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Major Rugenerwa Joseph, umusirikare wa Congo-Kinshasa wishwe mu buryo bwa kinyamanswa mu mpera z’iki cyumweru, abishi be bakarya bimwe mu bice by’umubiri we.

Bivugwa ko yishwe n’insoresore z’ababembe zamutegeye mu nzira nyuma yo kumwica zikarya bimwe mu bice by’umubiri we.

Mu ishyingurwa rye abo mu bwoko bwe bw’abanyamulenge basabye umuryango mpuzamahanga guhagurukira ikibazo cy’itotezwa n’ubwicanyi bikorerwa abo muri ubwo bwoko.

Tariki ya cyenda Ukuboza 2021 nibwo Major Rugenerwa Kaminzobe Joseph yishwe n’insoresore z’abo mu bwoko bw’ababembe mu gace ka Lweba, muri Segiteri ya Tanganyika ni muri teritwali  ‘territoire’ ya Fizi, bivugwa ko aka gace kiganjemo abarwanyi b’aba Maï-Maï.

Inkuru dukesha ‘Actu7’ ivuga ko Major Rugenerwa yiciwe mu maso ya bagenzi be(abasirikare ba Congo) batatu ndetse ngo ntibigeze bagerageza kumutabara.

Rugenerwa yishwe ubwo ubwo yari aherekeje umwe mu basirikare wari urwaye ku bitaro bya Uvira.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

Related posts

Maneko ‘muto kurusha abandi’ yareze FBI

Emma-Marie

Sudani y’Epfo: Indege itwaye imishahara yahiye irakongoka

Emma-marie

Tanzania: Samia Suluhu avuga ko hari aho yarushije ba perezida bamubanjirije

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar