Image default
Mu mahanga

Ethiopia: Urugomero rwateje umwuka mubi rwatangiye gutanga amashyanyarazi

Urugomero Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD) rwubatse ku ruzi rwa Nil rwateje amakimbirane hagati ya Ethiopia n’ibihugu rwatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi nyuma y’imyaka 10 rwubakwa.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed, avuga ko iyi ari intsinzi ku banya Ethiopia bose no ku bihugu byifuza ko bakorera hamwe.

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia,Billene Seyoum, yavuze ko “Ari umusi udasanzwe kuri Ethiopia. Uru rugomero rukomeye rwubatswe n’abanya Ethiopia ariko ntirwubakiwe abanya Ethiopia gusa, ahubwo na benewacu bose b’Abanyafrika bazohungukira”.

Ethiopia's Nile dam

Kuva uru rugomero rwatangira kubakwa, urugomera rwa GERD rwabaye intandaro y’amakimbirane akomeye ahagati ya Ethiopia, Misiri ndetse na Sudani. Ibi bihugu bikana bivuga ko Ethiopia yubatse uru rugomero mu rwego rwo kwikubira inyungu z’uruzi rwa Nil.

Aljazeera dukesha iyi nkuru yatangaje ko urwo rugomero icyiciro cyarwo cya mbere, biteganyijwe ko uyu mwaka uzarangira rutanga ingano y’amashanyarazi ari hejuru ya 30% by’ubushobozi bwarwo.

Urwo rugomero rwatangiye kubakwa mu 2011, aho ruzatangwaho arenga miliyari eshanu z’Amdolari ya Amerika, rukaba ari rumwe mu ngomero nini ku isi n’urwa mbere muri Afurika, kuko ruzajya rutanga amashanyarazi arenga megawati 6000, ashobora guhaza Ethiopia ku muriro ikenera ku buryo izanasagurira n’amasoko.

Uru rugomero ruracyakomeje kubakwa rukaba rugeze kuri 83.9 %, abayobozi ba Ethiopia bavuze ko umusaruro wa mbere ushobora kuzatanga byibuze Megawate 375.

Misiri na Sudani bifite bifite impungenge ko uru rugomero niruramuka rwuzuye rushobora kugabanya amazi ibi bihugu bisanzwe bikoresha, Ethiopia nayo ikavuga ko irukeneye kugira ngo ishobore guha amashanyarazi abaturage bayo.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Perezida wa Madagascar yerekanye ikinyobwa avuga ko ari “umuti” wa coronavirus

Emma-marie

Ambasaderi w’u Butaliyani muri Congo-Kinshasa yishwe

Ndahiriwe Jean Bosco

Indege ya Muammar Khadafi yari imaze imyaka 10 ikora iki mu Bufaransa ?

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar