Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo aratabariza umugore we urwaye igisebe ku myanya ndangagitsina ‘cyafashe ku gitsina no mu mayasha’ ubu akaba arembeye mu Bitaro bya Kiziguro kumubonera ingemu n’amafaranga yo kumuguvuza kabone n’ubwo afite ubwisungane mu kwivuza ni ihurizo rikomeye.
Muri iyi nkuru twirinze gukoresha amazina nyakuri y’umugabo cyangwa ay’umugore duhitamo gukoresha Kalisa na Mukamana.
Aganira na IRIBA NEWS, Kalisa yavuze uko icyo gisebe cyaje. Ati :“Ni gisebe cy’amayobera cyaje kizanye ku gitsina kimaze imyaka 4 twavujije mu bitaro ikiziguro biranga bamwohereza ikanombe ubona ko akize. Hashize ukwezi kumwe kiragaruka asubira ikanombe barongera baramuvura nabwo asa nkuworohewe hashize ukwezi haba haje ikindi mu mayasha.”
Arakomeza ati: “Inzu twabagamo twarayagurishije amafaranga nyamuvuzamo arashira ntiyakira, ubu turi mu bukode kandi nta bundi bushobozi dufite cyangwa ikindi kintu twakuraho amafaranga yo kumuvuza, kumugemurira no gukomeza kumwitaho.”
Icyo asaba abagiraneza
Kalisa ni umuturage utunzwe no gukora imirimo iciriritse agakuramo frw yishyura ubukode bw’inzu, akanishyura % asabwa kuri mituelle ndetse akishyura n’ingemu dore ko magingo aya Mukamana arwariye mu bitaro bya Kiziguro.
Aragira ati: “Akazi nkora ni uguhingira abaturage bakanyishyura 700 FRW ku munsi hari n’igihe mbura abo mpingira. Ubu maze amezi arenga 3 ntabasha kwishyura inzu mbamo kubona ingemu y’umurwayi nabyo ni ikibazo gikomeye. Ndasaba abagiraneza kumfasha. Muganga yabwiye umugore wanjye ko bazamwohereza mu bitaro byitiriwe Umwami faisal kandi ko dusabwa gutegura FRW atari munsi ya 900.000 FRW nayo ntaho nayakura.”
Akomeza avuga ko ikibazo cy’uburwayi bw’umugore we yakigejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bukaba bwaramufashije bakamushyira mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko ibi ntibihagije ugereranyije n’ubufasha bakeneye.
Uwashaka gufasha Mukamana : +250788289015, 0726763677cyangwa akatwandikira kuri e mail:Iriba.news@gmail.com