Bamwe mu batuye mu Karere ka Gatsibo, bemeza ko hari ibyaha bimwe na bimwe byacitse muri aka Karere kubera gahunda ya VUP yo gukura abaturage mu bukene binyuze nkingi zayo zitandukanye.
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bo mu Murenge wa Gitoki bemeza ko iyi gahunda yabakuye mu bukene ndetse ngo yanagize ingaruka nziza ku mutekano muri rusange.
Ntamugabumwe Damien ni umwe mu bagenerwabikorwa ba VUP utuye mu Mudugudu wa Kigomero, Akagari ka Bukomane mu Murenge wa Gitoki, yemeza ko mu gace atuyemo atibuka igihe aherukira kumva uwo bibye amatungo cyangwa uwo bibye imyaka mu murima.
Yagize ati “Inaha abatishoboye benshi bashyizwe muri gahunda ya VUP bahabwa imirimo, hari n’abahawe inguzanyo bakora ubushabitsi butandukanye, abandi badashoboye gukora bahabwa inkunga y’ingoboka. Ibi byatumye nkanjye witwaga umutindi utunzwe no guhingira abandi ngo mbone icyo ntungisha urugo rwanjye mbasha kwiteza imbere ubu ntacyo mbuze rwose ahubwo nanjye hari abaza kuncaho inshuro.”
Arakomeza ati “Inaha ntushobora kumva umuturage utaka ko bamwibye ihene cyangwa inkoko ntushobora kumva utaka ko bamwibye igitoki mu murima cyangwa se ko bamwibye ibigori sinakubwira ngo mperuka kubyumva ryari. Impamvu yabiteye si iyindi nuko abaturage bahawe inkunga na leta babasha kwivana mu bukene n’ubwo ntavuga ngo ni 100% ariko rwose inaha nta nzara yatuma umuntu akora ibyaha byo kwiba kubera ubukene.”
Mujawabega Agnes, atuye mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki, nawe yemeza ko ibyaha iwabo ari amateka.
Yagize ati “Njya numva kuri radio aho abaturage bavuga ngo abajura barabazengereje babasanga no mu ngo zabo kandi burya abenshi usanga biba kubera ubukene kubera inzara ibyo inaha ntabihaba kubera ko na wawundi witwa ngo ni umukene yahawe akazi muri VUP gatuma abasha kwibeshaho atandavuye ngo akore ibyaha. Ariko ntugirengo niko byahoze kuko natwe inaha mu myaka ya za 2000 hari n’abararanaga n’amatungo mu nzu ngo batayiba.”
“Kugira abaturage batabayeho neza nabyo ubwabyo ni icyaha”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, nawe ashimangira gahunda ya VUP mu nkingi zayo zose zigamije gukura abaturage mu bukene yagize uruhare mu kurwanya ibyaha muri ako akarere.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru, agaragaza ibyo gahunda ya VUP yagejeje ku bagenerwabikorwa bayo kuva mu mwaka wa 2008 kugeza ubu.
Yagize ati “Iyo tuvuga ngo umudugudu uzira icyaha kandi muri abo baturage harimo n’abatishoboye byaba ari ikibazo. Kugira abaturage bamaze kugira ubumenyi, bamaze kugira ubushobozi kubabwira kujya muri gahunda yo kudakora ibyaha biroroha cyane.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uretse gahunda ya VUP, muri Gatsibo hari na gahunda y’uko abaturage bishoboye bafasha abatishoboye kwiteza imbere. Ibi akaba ari kimwe mu byatumye Aka karere kagira ubudasa bwo kugira umudugudu uzira icyaha muri buri murenge, ariko ngo intego ni uko imidugudu yoze izira ibyaha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kandi buvuga ko kuva mu mwaka wa 2018 kugeza mu kwezi kwa 10 kwa 2021 mu Karere ka Gatsibo hamaze gukorwa imihanda 63 muri gahunda y’imirimo ihemberwa(Classic PW) ifite agaciro ka Miriyari 2,468,559,528Frw yageze ku bagenerwabikorwa 2,787 bari mu kiciro cya 1 cy’ubudehe.
Kuva 2018 kugeza mu Ukwakira 2021,mu Karere ka Gatsibo hamaze gutangwa inkunga y’ingoboka ingana na Miriyari 1,683,185,200Frw kubagenerwabikorwa ibihumbi 3,715.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), buvuga ko gahunda ya VUP yatekerejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME nyuma yo kubona ko abaturage bagera kuri 36,9% bari mu bukene bukabije kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo , ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, aganira n’abagenerwabikorwa ba VUP
iriba.news@gmail.com