Image default
Sport

Gicumbi FC yihesheje icyubahiro igaruka mu kiciro cya mbere

Mu mikino ya 1/2 ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri yabaye kuri uyu wa Kabiri, yarangiye Ikipe ya Gicumbi FC na Etoile de l’Est zihesheje icyubahiro zizamuka mu kiciro cya mbere.

Mu mukino wa 1/2 wahuje ikipe ya Gicumbi na Heroes i Gicumbi, warangiye Gicumbi igarutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Heroes ibitego 2-1.

Nyuma y’iyi tsinzi, Umunyamabanga Mukuru wa GICUMBI FC Dukuzumuremyi Antoine, yashimiye ababigizemo uruhare bose.

Umunyamabanga Mukuru wa GICUMBI FC Dukuzimana Antoine,

Yagize ati ” Ubuyobozi bw’ikipe ya GICUMBI FC bushimishijwe no kuzamuka mu cy’icyiciro cya mbere kandi bushimiye umuntu wese wafashije kugirango bigerweho kuko nti byari byoroshye! mu by’umwihariko ubuyobozi bwa FERWAFA bwemeyeko dukina nubwo byari bigoranye ukurikije uko twakinnye, itangazamakuru ryadufashije kuko kumva ko icyiciro cya kabiri cyakina hari abatarabyumvaga.”

Yakomeje ati “Ubuyobozi bw’Akarere ka GICUMBI bwakoze uko bushoboye kose bugatanga ibisabwa ariko intego ikagerwaho, abaturage b’akarere ka GICUMBI ndetse n’abakunda ako karere rwose inkunga mwateye GICUMBI FC ntizabyibagirwa kandi ikipe ibijeje ko itazatezuka ku ntego yo guhesha ishema akarere ka GICUMBI.”

Ikipe ya Etoile de l’Est nayo yazamutse mu kiciro cya mbere yatsinze Amagaju igitego cyatsinzwe na Bugingo Jean Pierre kuri Coup-Franc.

Amagaju yakinaga ari abakinnyi 10 kuva ku munota wa 51, yaje gutsinda igitego cyo kwishyura kuri Penaliti, nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umunyezamu Rukundo Protogene.

Iminota 90 y’umukino yaje kurangira ari igitego 1-1, hiyambazwa penaliti ikipe ya Etoile de l’Est itsinda Amagaju penaliti 6-5.

Twabibutsa ko muri Gicurasi 2020 aribwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryafashe umwanzuro wo guha ikipe ya APR FC igikombe cya shampiyona  y’ikiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, icyo gihe nibwo Gicumbi FC na Heroes FC byemejwe ko zimanuka mu kiciro cya 2.

Ni icyemezo cyababaje abatari bacye mu bakunzi b’Ikipe ya Gicumbi FC, kuri ubu twavuga ko bari kubyinira ku rukoma.

Iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

Leta yemeye ko ibikorwa bya Sport bisubukurwa

Emma-marie

“Ibyo nakoze ni ishema kuri buri mugore” Salma Mukansanga

Emma-Marie

Gukinisha abakinnyi batujuje ‘ibisabwa’ bikoze ku Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar