Image default
Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda igiye gukoresha akayabo mu mushinga uzateza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi

Nyuma yo kubona ko ubuhinzi bugamije ubucuruzi buhura na birantega zitandukanye, Guverinoma y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2023, yatangije umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT).

Uyu mushinga uzamara imyaka itanu, washowemo miliyoni zirenga 300 z’Amadolari ya Amerika. Uzafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo bazajya bishyura ku nyungu ya 8%.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Minisitiri w’Intebe , Dr. Edouard Ngirente, tariki  3 Mata 2023 ubwo yagezaga ku Nteko Nshingamategeko imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi hakurwaho imbogamizi zikibangamiye uru rwego.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko “Uyu mushinga uzorohereza abahinzi kubona ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo kuko hari amafaranga agera kuri miriyoni 20 z’Amadolari ya Amerika yagenewe iki gikorwa.  Binyuze mu Kigega cya BDF, uyu mushinga uzatanga inkunga (Matching grant) igera ku ruhare rwa 50% mu mirimo y’uruhererekane nyongeragaciro (agricultural value chain), harimo gufata neza umusaruro no kuwongerera agaciro, ikoranabuhanga mu buhinzi, guhinga mu nzu zabugenewe n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gufata ingamba zinyuranye zo gukuraho imbogamizi zose zituma abantu batinya kwitabira urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi. Ati“Imibare itugaragariza ko mu Rwanda, uruhare rw’uru rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu musaruro mbumbe ku mpuzandengo y’imyaka itanu (2017/2018-2021/2022) rungana na 25%. Uru rwego kandi rufite uruhare rungana na 35% mu kugabanya ubukene mu Gihugu cyacu.”

Abadepite bagaragaje ibibazo bitandukanye byugarije abahinzi n’aborozi

Depite Uwera Kayumba Alice, yabwiye Minisiri w’Intebe ko abahinzi bo mu Karere ka Nyanza bafite ikibazo cy’imbuto zishobora guhangana n’indwara. Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza hagaragara ikibazo cy’ibura ry’imbuto y’imyumbati ndetse n’ibonetse ikaba ishaje kandi ikazahazwa cyane n’ibyonnyi, hanagaragajwe ikibazo cyo kubona ubwoko bw’insina zihangana na kabore, n’izindi ndwara zibasira urutoki.”

Depite Nyirahirwa Venaranda nawe yaravuze ati “Abaturage batugaragarije ko Tubura itanga inyongeramusaruro igihe gito mu gihembwe cy’ihinga, iravuga ngo tuzafata icyumweru cyo gutanga inyongeramusaruro mu murenge uyu n’uyu icyo cyumweru cyarangira bagafunga kandi hari abaturage benshi batarabasha kubona inyongeramusaruro kuko umurongo aba ari munini.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ildephonse Musafiri, yavuze ko ikibazo cy’abaturage batinda kugezwaho ifumbire n’imbuto ku gihe cyakemutse, ahakiri imbogamizi nazo ngo biteguye kuzikemura.

Ku kijyanye n’imbogamizi zikibangamiye urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’Intebe nawe yavuze zimwe muri zo  nk’inyongeramusaruro zidahagije, ishoramari ridahagije mu rwego rw’ ubuhinzi n’ubworozi (Limited agricultural financing), Umusaruro wangirika nyuma y’isarura (post-harvest losses and waste); Umusaruro utabona amasoko ahagije (Weak markets and value chain linkages), Ubumenyi buke ku mikorere y’ubuhinzi bugezweho (Insufficient skills and knowledge), ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere (climate change related effects) hamwe n’ibyonnyi n’ibyorezo byibasira urwego rw’ubuhinzi.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

Kigali: Abantu 20 bafatiwe muri Hotel bagiye kwivura amavunane

Emma-marie

Abasirikare bashya basoje imyitozo ibemerera kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda-Amafoto

EDITORIAL

I Rubavu habereye impanuka batatu bahasiga ubuzima

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar