Image default
Ubuzima

Hemejwe umushinga w’itegeko wemerera Abanyarwanda gutanga ibice by’umubiri mu buvuzi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo. Ibi bizafasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko uyu mushinga w’itegeko ugamije koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gushyiraho serivisi z’ubuvuzi zitabaga mu Rwanda.

“Intego y’itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu. Kwemezwa itegeko kandi bizagira ingaruka nziza mu bijyanye n’amafaranga kuko rizakurura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Twizeye tudashidikanya ko rizakurura abashoramari mu rwego rw’ubuzima bashobora no gushyiraho ibindi bigo bitanga ubu buvuzi.”

Dr Daniel Ngamije avuga ko nyuma y’uyu mushinga w’itegeko hazakurikiraho ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by’ingingo ku bushake kandi ku buntu, mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira ko nibamara gupfa ingingo zabo zishobora gukurwaho zigahabwa abarwayi bazaba bazikeneye.

Mu myaka irindwi ishize abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugirango bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko, mugihe uyu mushinga waba wemejwe serivisi nk’izi zajya zikorerwa mu Rwanda.

Uyu mushinga w’itegeko uramutse wemejwe, iyi gahunda ikaba yatangira gukorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2023.

@RBA

 

Related posts

Abaganga bagaragaje isano iri hagati ya diabete n’indwara zo mu kanwa

Emma-Marie

Afurika ku isonga mu kugira umubare munini w’abantu biyahura

Emma-Marie

U Bushinwa bwanze ko OMS igera ku makuru y’ingenzi ajyanye na Covid-19

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar