Umugore witwa Uwamwezi Gloriose wo mu Karere, avuga ko ubuhinzi bwa avoka bwatumye yiteza imbere mu buryo butandukanye, dore ko zimwinjiriza agera kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.
Mu mwaka wa 2016 nibwo Uwamwezi yagize igitekerezo cyo gushora imari mu buhinzi bwa avoka. Icyo gihe yahereye ku biti 400, nyuma y’umwaka yongeraho ibindi biti 400. Ibi biti byose bikaba bihinze ku buso bwa hegitari eshatu.
Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024, Uwamwezi yavuze ko yagize igitekerezo cyo guhinga avoka nyuma yo kumenya amakuru ko mu Karere ka Huye hagiye kuza uruganda ruzajya ruzitunganyamo ibintu bitandukanye.
Yavuze ati: “Ntabwo byakunze burya hari igihe abantu batereza umushinga ariko bikarangira utagiye mu bikorwa kubera impamvu zitandukanye. Ariko kuri njye nta gihombo cyabayeho kubera ko ntigeze mbura isoko ry’umusaruro wanjye, ahubwo isoko ntabwo mbasha kurihaza.”
Uwamwezi ni umupfakazi, mu byo yishimira yagejejweho n’ubu buhinzi, harimo no kuba yarabashije kwishyurira abana be batatu amashuri.
Yakomeje ati: “Avoka zisarurwa kabiri mu mwaka, igihembwe kimwe nkuramo miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda. Uwo musaruro njyewe numva unyuze. Ubu rero nongeyeho hegitari eshatu ku buso nahingaga kandi nta nguzanyo ya banki nafashe.”
N’ubwo yishimira umusaruro akura muri izi mbuto, avuga ko afite imbogamizi ijyanye n’ikibazo cyo kuhira mu gihe cy’izuba. Yifuza ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, yamufasha kubona nkunganire mu bijyanye no kuhira.
Yavuze ati: “Ikibazo cyo kuhira kirakomeye cyane kandi kirahenze, nahakoreye inyigo nsanga kuhira byantwara miliyoni 44, nkunganire ntishobora no kugera kuri miliyoni 20. Ikifuzo dufite nuko Minagri, yakongera nkunganire ikajya ijanisha ryo hejuru.”
Ashishikariza abanyarwanda gushora imari mu buhinzi bwa avoka kuko zifite isoko.
Inyungu ku baturage
Abaturage baturiye umurima Uwamwezi ahingamo avoka bavuga ko nabo bamaze kunguka byinshi, dore ko abagera kuri batanu bahawe akazi gahoraho, mu gihe abandi abatira bagahinga ibishyimbo n’indi myaka migufi muri izi avoka. Si ibi gusa kandi kuko hari n’abo yahaye imbuto zo guhinga mu masambu yabo.
Nsengimana Vianney, ni umwe mu bakozi ba Uwamwezi. Yavuze ati : “Tumaze imyaka umunani dukorana. Yampaye inka, arampemba kandi sinakenera avoka yo kurya ngo nyibure. Ikindi yanyemereye guhingamo ibishyimbo.”
Avoka zera mu Rwanda zisigaye ari imari ishyushye ku isoko mpuzamahanga, by’umwihariko mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya ndetse n’Iburayi.
Kuva muri Nyakanga 2023 kugeza muri Mata 2024 u Rwanda rwohereje avoka zigeze ku bilo 3,543,473 mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati, mu Burayi hoherejweyo ibilo 85,364, mu gihe mu bihugu bya Afurika hoherejwe ibilo 477,426 bya avoka zivuye mu Rwanda.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023, avoka zinjirije u Rwanda miliyoni 6.3$, bigaragaza ko umusaruro wikubye inshuro zirenga 13 ugereranyije n’amadorali ya Amerika ibihumbi 440$ zinjije mu 2013.
Iriba.news@gmail.com