Impuzamiryango CLADHO yagaragaje impamvu ibitekerezo by’umuturage bigomba guhabwa agaciro mu gutegura ingengo y’imari no kugena ibimukorerwa by’umwihariko hibandwa cyane ku mwana.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa10 Ugushyingo 2022,ikaba yahuje abafatanyabikorwa batandukanye n’impuzamiryango CLADHO ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu.
Bamwe mu bagize imiryango itegamiye kuri Leta bagaragaza ko batishimiye ko umuturage adahabwa umwanya wo kugaragaza ibyo yifuza ko byakorwa no kugena ingengo y’ibimari izabikora, aho usanga ibitekerezo bishingirwaho bituruka mu nzego zo hejuru (mu karere), bagaragaza ko bakabaye batega amatwi umuturage wo hasi uhereye ku mudugudu.
Mukantabana Crescence ayobora umuryango uharanira guteza imbere abagore bakennye (Reseau de Developpement des Femmes Pauvres) yagize ati “Igihe bategura ingengo y’imari bagomba guhera hasi ku mudugudu bagatega amatwi bakumva neza ibitekerezo by’abaturage bakumva neza ikintu bifuza kuko icyo bifuza cya mbere kibabangamiye nibo bakizi hanyuma akaba aricyo bashingiraho hategurwa ingengo y’imari’’.
Ingaruka ku mugore n’umwana
Mukantabana, agaraza ko kuba umuturage atagira uruhare rufatika mu bimukorerwa, bimugiraho ingaruka zitandukanye.

Ati “Niba umwana bavuga ngo njya kuvoma kure[…]bigatuma atabona amazi meza turabihuza n’igwingira ndetse n’ihohoterwa kuko aho hose ashobora guhurirayo n’ibibazo bitandukanye. Niba rero umuturage ari ku isonga nk’uko tubyemera, ibitekerezo yatanze kubyo yifuza ko bimukorerwa nibihabwe agaciro abe aribyo biherwaho”.
Umuhuzabikorwa w’impuzamiryango CLADHO, Me Emmanuel Safari, avuga ko hari ibyifuzo (ibitekerezo) abaturage batanze mu mwaka washize kandi byari bibabaje babonaga ko ari iby’ingezi byashoboraga kubagirira akamaro aho baherereye mu midugudu no mu mirenge ariko bitigeze byitabwaho.
Yagize ati “Hari ibyifuzo abaturage batanze bitigeze bisubizwa turifuza ko muri uyu mwaka hataza ibindi bishya biza bibisimbura kuko na bya bindi ntibyakemutse turifuza ko aribyo byaherwaho ibindi bikaza byiyongera”.
Umuyobozi mukuri w’ishami rishinzwe igenamigambi n’isuzuma bikorwa muri minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Prosper Mulindwa, yagaragaje ko ibipimo bigenda bizamuka byo kuzamura uruhare rw’umuturage mu ngengo y’imari mu mihigo no mu zindi service, ariko batabigeraho bonyine ahubwo bisaba ubufatanye bw’imiryango itari iya leta n’urwego rw’abikorera n’ubwo bitaragerwaho.
Ibyifuzo by’abaturage bitashyizwe mu bikorwa umwaka ushize ubu bizaherwaho?
Prosper Mulindwa yagize ati “Yego ni nayo mabwiriza yahawe inzego z’ibanze ko mbere yo kwinjiza abaturage mu igena migambi rishya bagomba guhabwa amakuru ku bya mbere bakabwirwa ibyabonewe ingengo y’imari n’ibiteganywa gukorwa naho bigeze bishyirwa mu bikorwa hanyuma tukabasaba uburenganzira bw’uko aribyo bigiye guherwaho bishyirwa mu bikorwa”.
Prosper Mulindwa akomeza agaragaza ko hari gahunda zitandukanye zashyizweho zirimo gukorana n’itangazamakuru ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta mu buryo bwimbitse kugirango icyuho cyabonetse kubera covid-19 nacyo kigende kigabanwa.
Impuzamiryango CLADHO igaragaza ko Ibivuye muri iyi nama ibikorera raporo ikabishyikiriza izindi nzego zibishyira mu bikorwa.
Yanditswe na Emmanuel Hakizimana