Ku wa 4 Kanama 2021, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi -IBUKA, washyize ahagaragara itangazo ryamaganira kure ibikorwa by’Umuryango mushya wavutse uvuga ko uharanira inyungu z’abacitse ku icumu witwa “Igicumbi -voix des recapés du Génocide contre les Tutsi”.
IBUKA ivuga ko ibikorwa by’uyu muryango bigamije kuyobya abacitse ku icumu rya Jenoside, kuko ibikorwa byabo bigamije inyungu za Politiki atari izivugira abacitse ku icumu.
Muri iryo tangazo, IBUKA ivuga ko inyandiko n’imvugo by’abagize Igicumbi -voix des rescapés bishyigikira ikinyoma bifashishije imbuga nkoranyambaga.
IBUKA igira iti “Bavuga ko ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bakuzi kuko iryo tsinda riyobowe na Basabose ryarokowe n’Inkotanyi zemeye guhara ubuzima bwazo, ariko abo bakarenga bakavuga ko habaye Jenoside ebyiri…”
Iyi nyandiko igaragaza ko iryo tsinda rikoresha imvugo zitesha agaciro imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi, aho bavuga ngo “amagufwa acuruzwa mu birahure…”. Ibi bifatwa nk’ubushinyaguzi kuko bambura agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahungabanya kandi bakongerera ibikomerere abayirokotse kandi izo mvugo bakoresha ari izikoreshwa n’abahakana Jenoside.
IBUKA ikomeza ivuga ko abo iri tsinda rifata nk’abacitse ku icumu ari abemera ko habaye Jenoside ebyiri. Ikindi ni uko muri Sitati yaryo bigaragara ko rije kwamamaza no gukorana n’andi mashyirahamwe yashingiwe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anashyira imbere ko mu Rwanda ahabye jenoside ebyiri.
Nk’uko byagaragaye mu gutangira iryo shyirahamwe, IBUKA ivuga ko ikigamijwe ari inyungu za Politiki atari ukuvugira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko abenshi bashinga amashyirahamwe nk’ayo bayaha inyito nziza ariko bagamije ibindi birimo indonke.
Ikomeza igaragaza ko iryo shyirahamwe ritemera Ubumwe n’Ubwiyunge, kutemerea ko abantu bareshya imbere y’amategeko, kandi rikwirakwiza amacakubiri. Iri shyirahamwe ntiryemera gufatanya n’abandi mu guhangana n’ingaruka za Jenoside uretse gushaka kwigaragaza n’inyungu za Politiki kandi nta na hamwe berekana mu nyandiko zabo ibikorwa bifatika by’uko baje kuba ijwi ry’abacitse ku icumu.
Inyandiko ya IBUKA isoza isaba abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda bose muri rusange bari mu gihugu no mu mahanga kwima amatwi uwo ari we wese ushaka kubayobya no kubabera umuvugizi mubi nk’uko abagize iryo shyirahamwe babigaragaje.
IBUKA igaragaza ko abari ku isonga ry’iri shyirahamwe barimo Basabose Philippe, Bayingana Jovin, Niyibizi Hosea, Rugambage Louis, Muhayimana Jason na Gasirabo Dada.
Inyandiko ya IBUKA yashyizweho umukono na abayobozi ba IBUKA Rwanda, AVEGA Agahozo, GAERG, AERG, IBUKA Belgique, IBUKA Suisse, IBUKA France, IBUKA Italie, IBUKA Hollande, IBUKA Allemagne, IBUKA USA, ISHAMI Foundation UK, URUKUNDO Rwandan Organisation Norway.
SRC:PANORAMA