Image default
Abantu

Icyo Alain Gauthier avuga kuri Padiri Hitayezu ushinjwa Jenoside

Umupadiri w’Umunyarwanda Hitayezu Marcel uba mu Bufaransa, yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu tariki ya 14 Mata 2021.
Uyu mupadiri yatawe muri yombi nyuma y’imyaka itari micye u Bufaransa bwinangiye. Alain Gauthier ukuriye ihuriro ry’imiryango iharanira gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside mu Rwanda, yavuze ko uyu mupadiri yimaga amazi n’ibiryo Abatutsi bahungiye mu Kiliziya.

Muri 2016 ubutabera bw’u Bufaransa bwari bwanze icyifuzo cy’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda cyo kumwohereza mu Rwanda, gusa mu 2019 dosiye ya Hitayezu yongeye kubyutswa ngo akurikiranwe ku byaha ashinjwa.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Alain Gauthier ukuriye ihuriro ry’imiryango iharanira gushyikiriza ubutabera abakoze jenoside mu Rwanda, yatangaje ko uyu mugabo akurikiranweho ibyaha bikomeye, akaba abishinjwa kuba yarabikoreye mu cyahoze ari Kibuye.

Yagize ati “Ni umuntu tuzi kuva kera yari umupadiri muri paruwasi ya Mubuga mu gace ka Kibuye, abatangabuhamya bamushinja kuba atarakiriye abahigwagwa muri Jenoside no kuba yarabafungiye amazi ku buryo abari bahari, batari bafite kuba babona ayo kunywa cyangwa ngo bakarabe.”

“Ashinjwa kandi kuba yarafashe ibiryo byari bigenewe abahigwagwa akabiha interahamwe, ibyo ni bimwe mu byo ashinjwa ariko hari n’ibindi byinshi, abagenzacyaha bigeze kujya mu Rwanda kumukoraho iperereza, niba biyemeje kumuta muri yombi ni uko basanze hari impamvu zifatika.”

Avuga ko ubu ubugenzacyaha bugiye gukomeza akazi kabwo, ndetse ngo atekereza ko n’itsinda ryihariye rishobora gusubira mu Rwanda gukora iperereza, hanyuma nihaboneka ibimenyetso bihagije ubwo hakazabaho gutegereza ikirego cy’umushinjacyaha nk’uko bigenda mu manza zose.

Ati “Umushinjacyaha nasaba ko dosiye ishyikirizwa urukiko, icyemezo cya nyuma kizafatwa n’abagenzacyaha bakoze iperereza, bazemeza niba ikirego kigomba gukomeza cyangwa gihagarara, bivuze ko hakiri igihe kirekire ngo dosiye igere ku ihererezo.”

Hitayezu ari mu bantu bashakishwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ndetse yashyiriweho impapuro zo ku mutuma muri yombi. Mu 2016 urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze kumwohereza mu Rwanda, ariko mu 2019 iyo dosiye yongeye gusubukurwa.
SRC:RBA

Related posts

Musanze: Hari abaforomo batanyuzwe n’uburyo bahagaritswe mu kazi

EDITORIAL

Umunyarwanda afite isoko ry’amagi muri UN

EDITORIAL

Ngororero: Abana birukanye nyina mu nzu bamushinja amarozi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar