“Igihe kirageze ngo ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugori kiranduke burundu, uyu akaba ari wo munsi nyawo wo kuvuga ngo nta rindi hohoterwa.”
Ibi nimwe mu bikubiye mu ijambo Madame Jeannette Kagame yagejeje ku banyacyubahiro batandukanye bitabiriye inama y’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, Commonwealth, kuri uyu wa kane, iyi nama ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Nta hohoterwa ukundi.”
Madamu Jeannette Kagame yagize ati ” Nizeye ko uyu ari wo munsi nyawo wo kuvuga ngo nta rindi, nta rindi hohoterwa, kuko undi munsi twakwisanga twarakerewe. Nta rundi rwango, nta kundi gucunaguza uwahohotewe, nta rindi hohoterwa ku bagore batanga ubuzima barangiza bakaba ari bo bahorana ubwoba bwo kubwamburwa.”
Yakomeje agira ati “Ni abagore n’abakobwa bangana iki bahohoterwa kugirango Isi yumve agahinda n’umubabaro wo gufatwa ku ngufu, inda ziterwa abangavu, ihohoterwa ryo mu muryango no guhozwa ku nkeke? Ku barwanya uru rugamba turimo nakwifuje kumenya umubare w’izindi nzirakarengane bakeneye kugirango bemere ko ibi bikabije.”
“Ibyo u Rwanda rwakoze ni urumuri kuri twe”
Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Madamu Patricia Scotland, yavuze ati “Ni ingirakamaro kwitegereza neza ibyo u Rwanda rwakoze kuko u Rwanda ni urumuri kuri twe, ni icyizere cyacu, kuko rwafashe icyemezo cyo kudaheranwa n’amateka, cyo kubaka ahazaza hashya harangwa n’amahoro no kwishimira umugore, none nimurebe aho u Rwanda ruri uyu munsi! 64% by’abagize inteko ishinga amategeko ni abagore ndetse muri guverinoma naho abagore barenga 50%. Ibyabaye muri iyi myaka 28 ishize bisa n’ibitangaza ariko mureke dusase inzobe, natwe dukeneye ibitangaza kugirango dukemure iki kibazo cy’icyorezo cyitwa ihohoterwa ryo mu muryango.”
Umugore w’igikomangoma Charles, Camilla, nawe yashimye aho u Rwanda rugeze rwubaka umuco w’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge. Ati “Njye n’umugabo wanjye twasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo abagabo, abagore n’abana barenga ibihumbi 250. Uwatuyoboye dusura urwibutso yabuze ababyeyi be bombi muri jenoside yakorewe abatutsi. Yatubwiye ko nyuma y’uwo mubabaro wose abanyarwanda bahisemo amahoro n’ubwiyunge. Yanagarutse ku bugwaneza no kwiyoroshya n’uburyo buri wese afite inshingano yo kurwanya ivangura n’ingengabitekerezo iganisha ku kurimbura abandi.”
Abanyamuryango ba Commonwealth, bakaba bihaye intego yo kurwanya bivuye inyuma ihohoterwa rikorera abari n’abategarugori.
@iriba.news@gmail.com