Image default
Abantu

Igikomangoma cyo muri Norvege cyarongowe n’umupfumu

Ibirori by’ubukwe bw’igikomangoma Märtha Louise cya Norvège/Norway n’umupfumu w’Umunyamerika Durek Verrett, byatangiye muri icyo gihugu cyo mu majyaruguru y’Uburayi nyuma y’igihe kinini budashyigikiwe.

Ku wa kane, nibwo abatumirwa babarirwa mu magana bageze mu mujyi wa Alesund mu burengerazuba bwa Norway mu “guhura no kuramukanya” muri hotel ifite amateka.

Ku wa gatanu, bafashe urugendo mu nyanja berekeza mu mujyi wa Geiranger ku nkombe za fjord ahagenwe na UNESCO nk’ahantu hari mu bigize umurage w’isi.

Kuri gahunda y’ubukwe handitse ko abatumiwe “bazishimira ifunguro rya saa sita mu bwato, bitegeye imisozi myiza n’amasumo”.

Nyuma y’ibi birori byatangiye, Märtha na Durek bazahamya isezerano ryabo mu muhango bwite ku wa gatandatu.

Biravugwa ko abo mu muryango w’ubwami bwa Norway bari bwitabire ubu bukwe, ibyamamare kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, ndetse na Cynthia Bailey uzwi mu biganiro kuri televiziyo muri Amerika.

Ibinyamakuru muri Norvège bivuga ko abatumiwe basabwe kudakoresha telephone zabo cyangwa camera mu birori cyangwa kugira ikintu bashyira ku mbuga nkoranyambaga. Ibinyamakuru byaho byose nabyo birahejwe.

Igikomangoma Märtha Louise w’imyaka 52 na Derek Verrett w’imyaka 49 batangaje ko bakundana kandi biyemeje kubana mu 2022.

Märtha ni imfura mu bana babiri b’Umwami wa Norvège, mbere yari yarashakanye n’umunyabugeni witwaga Ari Behn, babyaranye abana batatu. Batandukanye mu 2017. Behn, wigeze kuvuga ko yari afite uburwayi bw’agahinda gakabije, yapfuye kuri Noheli mu 2019.

Mu gihe cy’imyaka myinshi Märtha Louise yagiye avugwa cyane ko akoresha imiti n’imyuka idasanzwe. Mu 2002 yatakaje izina ry’icyubahiro ry’ibwami kugira ngo yemererwe gutangira business ye bwite.

Mu 2007, yatangaje ko ari ‘umupfumu’ ubona ibizaba, kandi kugeza mu 2018 yari afite ishuri aho yavugaga ko yigisha “kurema ibitangaza” no kuvugana n’abamalayika.

Umwaka ushize Märtha Louise yabwiye BBC ko habayeho sakwe sakwe ikomeye kubera amahitamo ye yo guca indi nzira itari “iy’ibwami”.

Yagize ati: “Habayeho kunenga cyane mu myaka myinshi, cyane cyane ku kuba uwo ndi ‘umunyamyuka’ – kandi muri Norway ibyo ni kirazira”.

Hagati aho, uyu bagiye gushaka na we ku rubuga rwe avuga ko ari umupfumu w’ikiragano cya gatandatu, “umukozi w’imana n’umukanguzi w’imbaraga” abicishije “mu nyigisho zitarimo imikino”.

Princess Martha Louise and Shaman Durek's Wedding Celebrations Begin

Mu kiganiro yahaye Vanity Fair magazine, Durek Verrett yavuze ko yazutse mu bapfuye kandi ko akiri umwana hari mwenewabo wamuraguriye ko umunsi umwe azarongora igikomango cya Norway.

Mu 2019 ni bwo igikomangoma Märtha Louise yatangaje kuri Instagram ko akundana na Durek, mu gisa no kwitega abashoboraga kumunenga, yagize ati:

“Kuri mwe abakumva bashaka kunenga: Nimugende gacye. Si mwe mugomba kumpitiramo. Umupfumu Durek ni we mugabo nkunda kumarana na we igihe cyanjye kandi unyuzuza.”

Gusa, benshi mu baturage ba Norway bari batarakira neza Durek, kandi banenga ibyo avuga, n’uwo avuga ko ari we. Benshi ntibifuzaga uwo mubano we n’igikomangoma cyabo.

Amaherezo ariko ubukwe bw’iyi ‘couple’ ifite imyemerere idasanzwe buratashye, gusa gusezerana kwabo birabera mu rusengero hagendewe ku migenzo y’itorero rya Norway.

@BBC

Related posts

Umunyamakuru Stanis Bujakera yasabiwe gufungwa imyaka 20

EDITORIAL

Jenerali Muhoozi Kainerugaba yasabye imbabazi Perezida William Ruto

EDITORIAL

Prince Harry aherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar