Image default
Politike

Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rikomeje kwimakazwa mu bigo by’abikorera

Tariki ya 30 Gicurasi, mu Karere ka Nyagatare hasorejwe igikorwa cy’ubukangurambaga ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bigo by’abikorera. Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge(RSB) na UNDP.

Immaculée Kayitesi ni nyiri “Zirakamwa meza Dairy” yavuze ko yishimiye gufatanya na RSB ndetse na UNDP muri urwo rugendo ku buryo yumva mu gihe cyateganyijwe uruganda rwe rw’amata rwazatwara igihembo cyo kubahiriza ihame ry’uburinganire.

Yagize ati: “Mwakoze kuduhitamo kuza kudushishikariza kubahiriza ihame ry’uburinganire, nk’umugore ndabyumva biri n’amahire nabaye mu nzego z’ibanze, ndabisobanukiwe rwose[…]dufite umu veterineri w’umukobwa udufasha gupima amata no kuvura inka z’abatugemurira amata iyo byabaye ngombwa. Akora n’indi mirimo itandukanye mu ruganda.”

Immaculée Kayitesi ni washinze “Zirakamwa meza Dairy”

Yakomeje avuga ko abagore/kobwa  n’abagabo/abasore bakora muri “Zirakamwa meza dairy” batanga utanga umusaruro ku iterambere ry’urwo ruganda.

Iburasirazuba basobanukiwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

“Mu rugo” ni ikigo cyita ku iterambere ry’abagore batishoboye, bakora bibikorwa bitandukanye bibateza imbere harimo, gukora amatapi, ubudozi bw’imyenda, gukora imipira yo gukina “balon”, gutunganya amata n’ibindi.

Mutesi Grâce ni umwe mu bagore bakora “Mu rugo”. Yaravuze ati: “Aha ni murugo tuhakura ubuzima bwacu bwa buri munsi, tuganizwa ku iterambere ryacu nk’abagore, tukanariharanira dukora imirimo itandukanye nk’iyi mudusanzemo, tugahembwa tukiteza imbere”.

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa n’abaturage (Public relations officer) Jean Christophe Cyubahiro

Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa n’abaturage (Public relations officer) Jean Christophe Cyubahiro muri icyo kigo, Avuga ko ubu bukangurambaga busanze bahagaze neza kuko nk’uko iki kigo gifite mu nshingano guteza imbere imibereho y’umugore, abagabo batibagiranye.

Yagize ati ” Ni byo koko, Mu rugo, intego nyamukuru ni guteza imbere imibereho y’umugore ariko abagabo nabo turabafasha mu buryo butandukanye kandi bigatanga umusaruro bigatuma itarambere ryabo ryihuta”.

Umuyobozi wa EPIC Hotel

Ubu bukangurambaga bwasoreje i Nyagatare muri EPIC Hotel aho hagaragajwe uburyo hari ubudasa ukurikije ayandi ma hoteri nk’aho usanga igitsinagabo n’igitsinagore bakora imirimo imwe nta kurobanura ngo uyu ni umugabo cyangwa ni umugore.

Yanditswe na Gato Marcelline

Related posts

Perezida Kagame ari mu ruzinduko i Brazzaville

EDITORIAL

Perezida Kagame yibukije abashinzwe umutekano ko inshingano ya mbere bafite ari ukurinda igihugu n’abagituye

EDITORIAL

Busingye Johnston ntakiri Minisitiri

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar