Image default
Utuntu n'utundi

Imbeba yamamaye mu gutegura ibisasu yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Imbeba yitwa Magawa, yamamaye ubwo yahawbaga umudari wa zahabu w’ubutwari, igiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu kazi kayo ko gutegura ibisasu (mines) byatezwe mu butaka.

Mu kazi imazemo imyaka itanu, iyi figi y’imbeba yatahuye ibisasu 71 n’ibindi bintu biturika birenga 12 mu gihe byose byari bitaraturika mu butaka bwo muri Cambodia.

Ariko Malen, umugore uyikoresha avuga ko iyi mbeba y’imyaka irindwi ifite inkomoko mu zo muri Africa, ubu “iri gukora buhoro” kuko imaze gusaza, kandi ashaka “kuyubahiriza”.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko bikekwa ko mu butaka bw’iki gihugu cyo muri Aziya y’epfo ishyira iburasirazuba hatabye ‘mine’ zigera kuri miliyoni esheshatu.

Magawa ngo iri gukora "gahoro"kubera intege nke z'imyaka, aha yari yambaye umudari wa zahabu yagenewe

Iyi mbeba Magawa yatojwe na kompanyi yo mu Bubiligi ikorera muri Tanzania yitwa Apopo, yoroye imbeba  zizwi nka HeroRATs ngo zijye zihunahuna zitahure ibisasu kuva mu myaka ya 1990.

Izi ‘nkuba zesa ku muheno’ (imbeba) zihabwa impamyabushobozi nyuma y’amahugurwa y’umwaka.

Mu cyumweru gishize, Apopo yavuze ko itsinda rishya ry’amafigi yagenzuwe n’ikigo Cambodian Mine Action Centre (CMAC), agatsinda isuzuma ngo atangire akazi.

Apopo ivuga ko Magawa izaguma muri aka kazi ibindi byumweru bicye kugira ngo “yerekere” ‘abakozi’ bashya inabafashe kumenyera akazi.

Malen uyikoresha ati: “Akazi ka Magawa ni ntagereranywa, kandi byanteye ishema gukorana nayo.

“Ni ntoya ariko yafashije gukiza ubuzima bw’abantu benshi ikura ubuzima bw’abantu mu kaga k’ibisasu vuba vuba kandi ikoresheje imari nkeya bishoboka.”

Mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Magawa yahawe umudari wa zahabu wa PDSA – kubera “umurimo wo gukiza abantu”. Niyo yabaye imbeba ya mbere ihawe uyu mudari mu myaka 77.

Malen na Magawa

Malen, ukoresha Magawa avuga ko ashaka “kubahiriza ibyifuzo byayo”

Magawa ni ‘rwa gituza’ kuko ipima 1.2Kg na 70cm z’uburebure. Gusa nubwo ari nini cyane ugereranyije n’izindi nyurizi tumenyereye, gusa ubuto n’uburemere bwayo bituma idashobora gukoma imbarutso y’igisasu iyo igiciye hejuru.

Imbeba zitozwa kumva no gutahura ahantu hari ibinyabutabire biba mu biturika, bivuze ko zishobora gutandukanya neza ibyuma byatawe n’ibisasu vuba vuba.

Iyo zitahuye ibiturika, zihanagura hejuru kugira ngo ziburire abantu bakorana ko zavumbuye.

Magawa ishobora gushakisha ibisasu ahantu hangana n’ikibuga cya Tennis mu minota 20 – ibintu Apoppo ivuga ko byafata hagati y’umunsi umwe n’iminsi ine ku muntu ukoresha icyuma gishakisha ibisasu.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Urukundo rw’agahararo

EDITORIAL

Urukiko rwasubitse iyicwa ry’imfungwa isaba gupfa pasitoro ayirambuyeho ibiganza

EDITORIAL

Bapfiriye umunsi umwe nyuma y’imyaka 64 bashakanye

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar